“I Bwami habaga imihango myinshi ,buri mihango yagiranga abayishizwe”
Imirimo yo ku rurembo yabaga ari myinshi,ari na yo bitaga “Imihango”mu mvugo y’ubwiru,ariko iy’ingenzi yajyanaga n’ubwiru,n’ubutegetsi,imanza,itabaro,imibanire y’abagaragu nab a Shebuja,ndetse hakaziramo n’ubucurabwenge.Abo banyamihango,bakaba bari bashizwe imirimo n’imihango yose yakorerwaga I Bwami umunsi k’uwundi,Abanyamirimo b’Ibwami bari aba ng’aba ukurikije uko barutanwa mu nzego:
Umwami:Ni we wari umukuru w’igihugu w’ikirenga,akitwa kandi”Umugabe”
Umugabekazi:yari nyina w’umwami,agategekana na we bakanganya ububasha mu gufata ibyemezo biyobora igihugu.
Umwamikazi:N’ubwo umwami yagiraga abagore benshi,ariko havagamo umwe w’inkundwakazi akitirirwa umugabo we agafata iryo zina.Ariko nta bubasha yagiraga mu ifatwa ry’ibyemezo biyobora igihugu,kereka iyo umuhungu we yimaga ingoma,nyamara na we yari umwe mu banyacyubahiro b’Ibwami,akubahirwa umugabo we.
Abatware b’intebe:batwaraga intara z’igihugu.
Abatware b’inyambo:babaga bashinzwe kwita ku bworozi,cyane cyane inka z’inyambo
Abatware b’ubutaka:babaga bashinzwe imirimo yose ijyanye n’ubutaka,nko gukata ibikingi,kwita ku burumbuke bw’imyaka n’ibindi.
Abatware b’ingabo:bari bashinzwe ubusugire bw’igihugu
Ibisonga:byakoreshaga uburetwa n’amakoro ku misozi
Abahamagazi:bari abagaragu b’ibisonga,bakayobora imirenge ku birongozi mu by’uburetwa
Abiru:bari abanyamabanga n’abagaragu b’ingoma.
Abagaragu b’Umwami:Baramushagaraga mw’itambagira ry’igihugu,bakagenda hamwe n’itara rya rubanda rw’umwami.
Abamotsi:bari bashinzwe itangazamakuru ry’Ibwami no kumenyesha rubanda gahunda z’ubuyobozi.
Abatahira:bari abagaragu b’abatware b’inyambo,bashinzwe kwita ku myororokere y’amashyo aya n’aya
Abarenzamase:Bari abagaragu b’Abatahira,bashinzwe kwahirira inka no kuzikukira.
Abagendanyi:Basasaga ibirago n’ibyahi mu ngando z’umwami
Abagaba b’ingabo:Bagengaga imitwe y’ingerero bakagaba ibitero
Abavuzi b’amacumu:bari bashinzwe itangazamakuru ry’ibyabereye ku rugamba.
Abanyenzoga:Babaga bashinzwe inzoga z’Ibwami umunsi ku wundi.
Abanyamuheto:bacaga isaso
Intore:Zahamirizaga mu matorero zigatoranywamo n’ingabo z’ingerero
Intasi:zagenzuraga imiterere y’ibyaro n’iy’ibitero by’ayo mahanga
Intalindwa:bari abahetsi b’abamikazi
Intumwa:zoherezwaga mu butumwa bw’amoko yose
Izimukwiye:bari abatwakazi babyiniraga umwami
Imparamba:zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli
Abatora:bubakaga inzu z’ingando z’umwami
Abakannyi:Bararaga izamu
Abadaraza:babohaga ibisenge by’ingoro y’umwami
Abanyakambere:Bamenyaga iby’amata,isuku yo mu nzu,n’ibindi byose bijyanye n’uruhimbi.
Abarigisi:bakamenya ibyo mu Kagondo
Abanyabyuma:bacurishaga n’izindi ntwaro bakamenya amagaza y’Ibwami.
Abanyabigaragara:Babuganizaga amata mu bisabo bagacunda bakavuruga
Banyirumugezi:Basukuraga amariba y’Ibwami
Abakutsi:Bayoraga ivu n’imyanda
Abanyatsika:Babohaga insika z’amazu y’Ibwami
Abazinya:abakoreshaga amakoro y’Ibwami
Abanyamushumi:Bari bashinzwe impigi z’Ibwami
Abanyamogo:Bari bashinzwe guhiga inkwavu zavagamo amashyira ,bakoreshaga baragura.
Abadogoro:bari abakecuru bakuburaga ku karubanda bagahabwa amacunda.
Urubindamahwa:Bari abakobwa b’inshinzi z’isoni bakarema “Urukatsa”
Abajarajazi bitwaga kandi Abanyamuriro:Bamenyaga umuriro w’urubimbiro wacanywe na Gihanga,bakawuhembera.
Abanyamuheno:Bari abashumba b’inguge y’Ibwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika umwami mushya.
Abacurabwenge:Bari abanyantekerezo n’amateka y’igihugu.
Abasizi:Bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma
Abakongoli:Bararaguraga bagahanurira ingoma
Abanyamuganura:Baganuzaga umwami
Abavubyi:Bakavuba imvura
Abahoryo:Bakavuma ibyonnyi.
Abahennyi:Bakavuma ababisha
Abanyamasubyo:Bagahamura imiti y’amahunane
Abahaditsi:Bavuraga inka
Abaziritsi:Bakavuza ingoma z’Ibwami bakuranwa ku bihe,mu gihe cy’ukwezi
Uwazirikishaga:akaba umutware w’abo biru b’abaziritsi
Uwakiraga imirishyo:ku ngoma ya Musinga akaba Rwiyama rwa Senyamisage,akayakirira ku nteko y’ishimiro ry’imirishyo I Gaseke kwa Cyilima.