Kugira umuco wo gushimira no kuzirikana ibintu byanditse amateka, ibintu bitangaje bizahora byibukwa ni umuco mwiza. Kuva na kera igihugu cy’u Rwanda cyagiye kigira abantu bakora ibikorwa bitangaje, bagahabwa imidali, bazirikanwa mu mateka, bagiye batuma Igihugu kimenyekana.
Umurage Wacu Group ukora nomero yihariye “Igicumbi Magazine” buri mwaka, mu rwego rwo gukusanya abo bantu, kugira ngo ibyo bikorwa byabaye bikomeze kumenyekana binyuze mu nyandiko, ku buryo bibasha gukomeza kumenyekana, kuzirikanwa haba mu Rwanda no mu mahanga.

