Ntibavuga Bavuga
Umurambo w’umwami umugogo
Kumubyutsa Kumubambura
Kumusinziriza Kumubikira
Kugenda Kurambagira
Kurya Kurora
Gupfa Gutanga
Uburiri bw’umwami Igisasiro
Inzu y’umwami Ingoro
Abana b’umwami Ibikomangoma
Kujya ku ngoma Kwima ingoma
Kubyuka Kwibambura
Kuryama Kwibikira
Kurwara Kuberama
Kwicara Guteka
Intebe y’umwami Inteko
Ingobyi ye Ikitabashwa
Aho aramirizwa Ijabiro
Kumuha ikuzo Kumuramya
Kujya ku musarane Gutwikira ibirenge
Kujya gushaka akazi ku mwami Gushaka ubuhake