Mu Rwanda havuga ururimi rw’ikinyarwanda habaka n’indimi shami zitandukanye zirushamikiyeho zigenda zivugwa hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye.
Imvugo shami zifatwa nk’indimi z’uturere , kubera usanga zikoreshwa mu karere (agace runaka) abantu bahatuye baziziranyeho, zibafasha kuvugana.
Twavuga; Igikiga, Ikigoyi, Ikirera, n’Amashi,Igisozo, Igishambo, n’Ikirashi. Izi ndimi-shami zitandukanye gato n’Ikinyarwanda mu mikoreshereze y’amagambo n’amajwi asanzwe akoreshwa n’abanyarwanda benshi mu bindi bice by’igihugu.
Dore indimi-shami z’Ikinyarwanda n’uturere zikoreshwamo:
Igikiga: Kivugwa cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Byumba. Gifite imvugo n’amajwi byihariye bikoresha “c” na “sh” cyane mu mivugire yacyo.
Ikigoyi: Kivugwa cyane mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, by’umwihariko mu karere ka Rubavu na Nyabihu.
Ikirera: Kiganjemo mu karere ka Burera.
Amashi: Kigaragara cyane mu bice by’intara y’Iburengerazuba, nk’i Rusizi n’inkengero zayo.
Igitangaje ku bantu bakoresha izi ndimi shami, iyo uvuga ikinyarwanda barakumva, mukaba mwavugana. Ariko wowe siwakumva icyo bavuze, gusa amagambo amwe ajya kumera nkay’ikinyarwanda.
Ku ishuri abana biga ikinyarwanda gisanzwe ariko mu rugo bagakoresha indimi shami.

