Rwanda 2003, amatora ya Perezida wa Repubulika

April 25, 2024

Amatora yabaye tariki ya 25 Kanama 2003, harimo abakandinda bane; Paul Kagame (ishyaka FPR), Faustin Twagiramungu (Wigenga), Jean Népomuscène Nayinzira (wigenga) na Alvera Mukabaramba (PCC).

Abanyarwanda batoraga bari hafi miliyoni enye, ibyavuye mu matora byatangajwe tariki ya 26 Kanama 2003. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora  Karangwa Chrysologue.

Paul Kagame yagize amajwi 3 544 777 angana na 95.1%

Faustin Twagiramungu yagize amajwi 134 865 angana na 3.6%

Jean-Nepomuscene Nayinzira yagize amajwi 49 634 angana na 1.3%

Alvera Mukabaramba yivanye mu matora mbere y’umunsi umwe ngo abe , asaba abari ku mutora gutora Paul Kagame.

Ni amatora yarabaye binyuze muri demokarasi, abanyarwanda babasha kwitorera umukuru w’igihugu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Paul Kagame yatangiye manda ye ya mbere y’imyaka 7, tariki ya 12 Nzeri 2003.

Imvano :Eterinete.