Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

Inkuru zo Gusoma

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

Abanditsi

#Gusoma2026, ibitabo 12 abantu bakwiriye gusoma

Ni ibitabo wasoma nibura buri kwezi ugasoma igitabo. Ugendeye kuri buri kwezi wabasha gusoma ibitabo 12

Inkuru z'Ibirori

Abanyafurika bahembwe na Tusk  muri uyu mwaka

Ikigo cya TUSK Conservation Awards  gitanga ibihembo kubantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije, mu

UNESCO 2025, imijyi yashyizwe ku rutonde rwa

Uyu mwaka wa 2025, UNESCO yahisemo imijyi 72 mishya mu mijyi yo ku isi, mu

Unesco yabonye umuyobozi mushya 2025.

Ni mu nama ya 43 ya UNESCO yabaye tariki ya 30 Ukwakira-13 Ugushyingo 2025, mu

Kwita izina 2025, abise izina abana b’ingagi

Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu mwaka wa 2005, ni umuhango ubera mu Kinigi mu

Amafunguro

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • Umuganura 2025, gusura ahantu ndangamateka na ndangamuco
- Urugendo

Umuganura 2025, gusura ahantu ndangamateka na ndangamuco

Uyu mwaka, mu rwego rwo kwizihiza umuganura nasuye ahantu ndangamateka na ndangamuco mu majyaruguru y’u Rwanda. Ni ahantu narigeze bwa mbere, mu turere nasanze dufite ahantu hafite amateka n’umuco bikomeye by’abanyarwanda. Ivubiro rya Huro (Akarere ka Gakenke) I Huro ni ahantu haberaga umuhango wo guhuza imyaka yoherezwaga I Bwami mu gukoreshwa mu muhango w’umuganura. Hagaragara […]

Uyu mwaka, mu rwego rwo kwizihiza umuganura nasuye ahantu ndangamateka na ndangamuco mu majyaruguru y’u Rwanda. Ni ahantu narigeze bwa mbere, mu turere nasanze dufite ahantu hafite amateka n’umuco bikomeye by’abanyarwanda.

Ivubiro rya Huro (Akarere ka Gakenke)

I Huro ni ahantu haberaga umuhango wo guhuza imyaka yoherezwaga I Bwami mu gukoreshwa mu muhango w’umuganura. Hagaragara Ivubiro ryahashizwe n’umuvubyi  witwaga Minyaruko ya nyamikenke, wari umwami w’u Busigi mu kinyejana cya 16, abisabwe n’umwami Ruganzu II Ndori.

 Iri vubiro ryifashishwaga n’Abiru b’abahinzi bo kwa Myaka barikoreshaga bapima imbura, bashaka kumenya niba izagwira igihe cyangwa izatinda.

Hazwi gukomoka insigamigani Ihuriro ni Ihuro!

I Nturo (Akarere ka Rulindo)

I Rwiri, ni ahantu haramvuriwe ingoma Karinga yabaye ingoma ngabe y’u Rwanda igihe gisanga imyaka 450. Yimitswe na Ruganzo II Ndori ahayinga mu wa 1510, ivanwaho mu 1961, ubwo ingoma ya cyami yahirikwaga.

Imihango yo kuramvura Karinga yateguriwe kwa Minyaruko ya Nyamikenke, umuvubyi ukomeye watwaraga u Busigi. Minyaruko yohereje umuhungu we Nyamigezi I Rwiri-Nturo mu ishyamba ry’inzitane ryarimo ibiti by’imyungo by’inganzamarumbo. Igiti bagiciyemo ingeri eshanu, zigeze mu Busigi abiru bahitamo ingeri 3 zo hasi bazibazamo ingoma 3 ziteye kimwe.

Ingoma yavuye mu ngeri yo hagati niyo bise Karinga itoranywa kuba ingabe, Minyaruko ayitura Ruganzu arayimika.

Guhaha kwa Nyirangarama

Kwa Nyirangarama niho abantu benshi bahagarara ba kagura ibyo kurya no kunywa. Ni ahantu abantu benshi bakunda guhagarara, ahantu haba ibyo kurya no kunywa byinshi.

Gusohokera mu mujyi wa Musanze.

Muri Gorilla Motel, iruhande rwa Gare, ahantu haba Live Band kuva 6pm-10pm. Direction Band niyo itaramira abantu, itsinda ririmba neza, bafite amajwi meza cyane.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.