Sobanukirwa ibikorwa by’agahato(akazi,shiku,uburetwa,…) mu gihe cy’ubukoloni bw’ababiligi (1916-1962).
Ibikorwa byagahato byatewe n’impamvu y’ingenzi ikurikira. Abakoloni bari bagamije mbere ya byose inyungu zabo zo kuvoma ibintu binyuranye bakoresheje Abanyarwanda. Bamwe bakagomba kubafasha mu butegetsi, bakageza ku baturage amabwiriza y’Abazungu kandi bakareba niba yubahirizwa. Abatabikoze bagahanwa; ndetse n’abatware habagaho ubwo bakubitwa n’Abazungu. Abandi (ni ukuvuga abategekwagwa) ibyo bikorwa by’agahato byarabavunnye bikabije. Ababiligi bari bafite ibitekerezo […]


