Month: September 2023

Imigenzo & Imigenzo Umuco

Umwuga wa kera w’umubyeyi belancila

Igihe isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ababyaza (abafasha b’ababyeyi),nasuye umubyeyi wafashaga abandi babyeyi mugihe cya kera. Belancila ni umubyeyi usheshe akanguhe utuye mu murenge wa Nyamirambo, mu Kagali ka Rugarama , yavutse 1940, avukira mu Murera wo mu Ruhengeri yari umubyaza mu myaka yakera , umuvuzi gakondo w’indwara zitandukanye (imitezi, mburugu n’amarozi..) Umwuga w’ububyaza yawurazwe na […]

Imigani Inyurabwenge

Umugani wa Ndabaga

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu… Ubusa bwaritse ku manga, Uruvu ruravugiriza, Agaca karacuranga, Nyiramusambi isabagirira inanga, Harabaye ntihakabe Harapfuye ntihagapfe Hapfuye imbwa n’imbeba Hasigaye inka n’ingoma Kera habayeho umusore wasabye umukobwa,barashyingiranwa,babana aho ngaho.Bimaze iminsi mike amaze gusama inda imaze kuba nk’amaze abiri cyangwa atatu,ibwami bamutumaho ngo azaze […]

Ubugeni Umuco

Umunyabugeni icyimanimpaye jean damascene

Umunyabugeni Icyimanimpaye Jean Damascene ni umunyabugeni utuye mu mujyi wa Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba. Ni umunyabugeni wabitangiye  mu mwaka  1998, akiri muto, aho yafashaga Papa we gushaka ibikoresho no guconga ibihangano bye. Mu 2001 ntibwo yakoze igihangano cye cya mbere, ni igihangano cy’inzovu aho yakigurishije amafaranga ibihumbi 15 000 y’amanyarwanda.Kuko yumvaga akunda inyamaswa cyane,maze ashaka ukuntu yazimenyekanisha […]

Umuco Ururimi rw'ikinyarwanda

Imikoreshereze y’inyuguti nkuru

1.Mu ntangiriro y’interuro Urugero :Isuka ibagara ubunshuti ni akarenge 2.Nyuma y ‘akabago,akabazo n’agatangaro Urugero :Twese hamwe duhagurukire kujijuka.wabigeraho ute utazi gusoma ? Oyeee !igitego kikabakirinjiye 3.Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu n’ahantu Urugero :Mukamwezi mwene Karake ubu akorera i Butare 4.Ku nyuguti itangira amazina y’amezi Urugero:Ugushingo gushyira ukuboza. 5.Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo,ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe 6.Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi,y;icyubahiro,y’inzego z’ubutegetsi […]

Insingamigani Inyurabwenge

Imana yirirwa ahandi igataha i rwanda

Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye ibyiza n’amahirwe bibwira ko bibaye ku Rwanda gusa,andi mahanga atabonye.Ubwo nibwo wumva bavuga bati:”Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda”.Uyu mugani ukomoka kuri Runukamishyo wabayeho ku ngoma ya MibambweI Mutabazi ahagana mu wmaka wa 1400(1356-1386);ariko kandi wabaye gikwira biturutse kuri Cyirima Rujugira ahasanga mu mwaka wa 1700(1699-1730) Runukamishyo rwa Muhiga […]

Abanditsi Inyurabwenge

Amasomero y’ibitabo byiza mu mujyi wa rubavu

Umujyi wa Rubavu ni umujyi uri mu Karere ka Rubavu ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu, ni umujyi urimo ibintu byinshi byo gusura. Ukunda gusoma ukaba watembereye,  wagiye gukorera mu mujyi wa Rubavu cyangwa uwutuyemo ni byiza kumenya ahantu wajya gusomera, ahantu wabasha kwicara ukaba wasoma igitabo. Dore amasomero wagana mu mujyi wa Rubavu: Isomero rya Foyer […]

Imigani Inyurabwenge

Udakora mu nkono,isahane ikakurega.

Harabaye ntihakabe habaye inka n’ingoma, hapfuye Impyisi mahuma Hasigaye Inka n’abana  Ngucire umugani w’umurandaranda nuwurinda ukawurandura uzaramba nkawo Ubusambo bw’abagabo bo hambere, Kera habayeho umugabo n’umugore. Bari batuye  mu Ruhondo rwa Bubazi na Tyazo.Babyarana abana bane. Bahinga ibirayi ibigori amashaza n’ingano. Bareza cyane baba abakungu. Ariko nubwo bezaga cyane bakaba ntacyo babuze, umugabo yari afite ingeso […]

Amateka Amateka y'Abantu

Ibintu 22 ukwiye kumenya kuri perezida wa mbere wayoboye tanzaniya julius kambarage nyerere

Julius Kambarage Nyerere ni umunyatanzaniya, umunyapolitiki, impirimbanyi yabadakunda ubukoroni, umwanditsi w’ibitabo. Dore ibintu wamenya kuri Julius Nyerere: 1. Julius Kambarage Nyerere yavutse taliki ya 13 /04/1922  2. Nyerere Yavukiye Butiama, ni agace kari muri coloni y’Abongereza muri Tanganyika. 3. Nyerere ,Ise yari Umutware w’Abazanaki witwaga Burito Nyerere , ni umwe mubana 25 babayeho ba Burito Nyerere. 4. […]

Amateka y'Ahantu

Kazungula, ahantu ibihugu bine bya afurika bihurira

Quadripoint! Si henshi ku isi usanga ahantu afite imiterere iteye gutya, kuba hahurira ibihugu birenze bibiri icyarimwe. Kazungula  ni ahantu ho nyine ku isi ibihugu bihurira mu buryo kamere.Ni ahantu  hafite amateka menshi kubera ukuntu hashimishije kuhagera no kuhamenya. Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine aribyo Zimbabwe, Zambia, Botswana na Namibia, ibyo bihugu byose bigahurira ku ruzi rwa […]

Amateka Amateka y'Abantu

Ibintu 25 wamenya ku muhanzi Kizito MIHIGO

Kizito Mihigo ni umuhanzi, umucuranzi, umwanditsi w’indirimbo n’umuririmbyi w’umunyarwanda, akaba n’imirimbanyi y’amahoro n’ubwiyunge. Yaririmbaga indirimo zihimbaza imana muri Kiliziya Gaturika ahimba n’iz’ubumwe n’ubwiyunge. Kizito Mihigo yavukiye I kibeho mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo. Dore ibintu 25 wamenya kuri Kizito Mihigo 1. Kizito Mihigo yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1981 2. Ababyeyi be ni  Buguzi […]

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.