Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

top category

Urugendo

32 Articles
+

Uncategorized

16 Articles
+

Umuco

4 Articles
+

Must Read

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

admin

admin / 380 Articles

administrator

+

Bussiness

Technology

Amafunguro ya Kigande I Kibeho

Abantu batembera, basura I kibeho mu karere ka Nyaruguru babasha kubona ahantu bafatira amafunguro ya

IBYIZA 10 BYO KUNYWA THÉ VERT

Thé Vert (Green Tea) ni icyayi cyizwi cyane I Nyamirambo, abantu bayikunda, bamenke ibyiza byayo baza

Afurika y’Uburasirazuba: Amafunguro yihariye yo kurya muri

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro

Ifunguro rya kinyarwanda 100/% muri musanze

Musanze ni akarere kari mu ntara y’amajyaruguru,ku birenge by’ibirunga,niko karere gakora cyane ku birunga.Gafite ibyiza

Top most stories

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • Nyarugenge, Amasomero y’abaturage wagana
- Abanditsi - Inyurabwenge - Uncategorized

Nyarugenge, Amasomero y’abaturage wagana

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda hashyizweho gahunda yo gufungura amasomero y’abaturage(community library) hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amasomero hafi yabo.  Ni amasomero afite gahunda yo gutoza umuco wo gusoma mu banyarwanda, bihereye mu bana batoya, gufasha abantu bakuze kugira ubumenyi butandukanye, kugira amakuru ku […]

Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda hashyizweho gahunda yo gufungura amasomero y’abaturage(community library) hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amasomero hafi yabo. 

Ni amasomero afite gahunda yo gutoza umuco wo gusoma mu banyarwanda, bihereye mu bana batoya, gufasha abantu bakuze kugira ubumenyi butandukanye, kugira amakuru ku bintu byinshi, ahantu ho kunguranira ibitekerezo, kubona amahugurwa n’ibindi.

Mu Karere ka Nyarugenge habarirwa amasomero ane (mu mwaka 2021), ni amasomero ari mu mirenge itandukanye.

  1. Club Rafiki Community Library (Rwezamenyo)

Ni isomero riri mu Kigo cy’Urubyiruko kizwi nko kuri Rafiki (Rafiki Youth Center) riherereye mu murenge wa Rwezamenyo. Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye, biri mu ndimi zitandukanye, isomero ryakira abantu b’ingeri z’itandukanye; abana, urubyiruko, n’abakuze.

Isomero ryakira abantu bose kuza gusoma no gutira ibitabo, riifite ahantu ho gusomera no kwicara ukiga, rikagira gauhunda zifasha abarigana harimo; English Workshop Corner, History Telling Group, no gukoresha ikoranabunga (imashini na iterineti). 

Kubona uburenganzira bwo gutira igitabo ni  ukwishyura amafaranga 5000 ku mwaka (Abonnement).

  1. Kimisagara Football For Hope Community Library (Kimisagara)

Isomero ryo mu kigo cya Kimisagara Football For Hope, hazwi nko kuri Esperance, kubera hafasha urubyiruko rukina mu ikipe ya Esperance.

Ryakira abana b’urubyiruko cyane cyane bagana icyo kigo mu rwego rwo kubafasha mu buzima nyuma yo gukina; kubashishikariza kugira umuco wo gusoma, kugira ubumenyi, gukora ubushakashatsi, kuganira kubyo basomye, kwiga indimi, kuvuga mu ruhame,..

Ni isomero rifite ibitabo mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza n’ikidage, ryemerera abana gutahana ibitabo.

Iri somero riherereye mu kigo cy’amashuri abanza cya Kimisagara, ahagana hepfo iruhande rw’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Esperance. 

  1. Nyamirambo Women Center Community Library (Biryogo/Nyarugenge)

Isomero ryashinzwe na Nyamirambo Women Center mu rwego rwo gufasha abana b’ababyeyi bari muri iryo huriro ndetse n’abandi b’abaturanyi. Ryakira abantu bose cyane cyane abaryegereye, bazana abana babo bakarikoresha.

Ni isomero rifite ibitabo byo mu ndimi zitandukanye by’abana kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mashuri abanza. Bagatoza abarigana gusoma, kwandika, kuvuga imivugo, imikino y’abana, amarushanwa atandukanye afasha abana kugira ubumenyi no kugira umuco wo guhatana.

Nyamirambo Women Center Community Library iherereye mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge , ku muhanda uzwi nka Avenue Paul VI ubu ni KN7, ni hagati yo ku Bisima n’Inyubako ndende ya BNC.

  1. Kimisagara Youth Center Community Library (Kimisagara)

Isomero rihererye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Kimisagara Youth Center) rifasha abantu bose kubona ahantu ho gusomera, kwiga, kubona ibitabo bitandukanye, ari abana, urubyiruko ndetse n’abakuze. 

Haboneka ibitabo mu ndimi zitandukanye by’amoko atandukanye; ibinyamakuru, ibitabo by’amasomo ku banyeshuri b’amashuri y’isumbuye, ibitabo by’indimi. Rifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi; kubona imashini na iterineti bakoresha.

Isomero rikora kuva kuwa Mbere –Kuwa Gatanu, 8Am-5Pm.

  1. Misercode Community Library (Rugarama/Nyamirambo)

Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, igifaransa n ‘icyongereza. Ryakira abana, urubyiruko ndetse n’abakuze, rifasha abantu gukora ubushakashatsi no kwiga indimi.

Isomero rikorera mu nyubako za A.E.S.D (ahahoze ESN),ni haruguru y’umurenge wa Nyamirambo ku muhanda ugana ku Mashuri Abanza ya Rugarama.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.