Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

top category

Urugendo

32 Articles
+

Uncategorized

16 Articles
+

Umuco

4 Articles
+

Must Read

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

admin

admin / 380 Articles

administrator

+

Bussiness

Technology

Amafunguro ya Kigande I Kibeho

Abantu batembera, basura I kibeho mu karere ka Nyaruguru babasha kubona ahantu bafatira amafunguro ya

IBYIZA 10 BYO KUNYWA THÉ VERT

Thé Vert (Green Tea) ni icyayi cyizwi cyane I Nyamirambo, abantu bayikunda, bamenke ibyiza byayo baza

Afurika y’Uburasirazuba: Amafunguro yihariye yo kurya muri

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro

Ifunguro rya kinyarwanda 100/% muri musanze

Musanze ni akarere kari mu ntara y’amajyaruguru,ku birenge by’ibirunga,niko karere gakora cyane ku birunga.Gafite ibyiza

Top most stories

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura
- Amateka y'Ahantu

Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya wo gutekereza ku byo bagezeho bahereye mu ngo zabo kugeza ku rwego rw’igihugu mu nzego zose. Dore bimwe mu bintu wakora muri iy’iminsi yo kwizihiza umuganura: 1.Kwitabira iserukiramuco Nyanza Twataramye Cultural Festival (Nyanza) Iserukiramuco ribera mu Karere […]

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya wo gutekereza ku byo bagezeho bahereye mu ngo zabo kugeza ku rwego rw’igihugu mu nzego zose.

Dore bimwe mu bintu wakora muri iy’iminsi yo kwizihiza umuganura:

1.Kwitabira iserukiramuco Nyanza Twataramye Cultural Festival (Nyanza)

Iserukiramuco ribera mu Karere ka Nyanza, rigahuzwa n’ibirori by’umuganura. Ni igitaramo nyarwanda 100%, kiba kirimo imbyino gakondo, kwivuga, bateguye Kinyarwanda, bagatarama Kinyarwanda.

2. Gusura Amarembo yo ku Mana y’Umuganura cyangwa Umutsima (Rutunga/Gasabo)

Ni ahantu haberaho umuhango usumba iyindi yose mu rwego rw’ubwiru, “umuganura”wabaga buri mwaka, umuhango wayoborwaga n’umwami ubwe. Batumiraga abantu benshi bakazana amafu y’uburo, amasaka, ibishyimbo, imboga n’inzoga nyinshi bagateka bagasangira. Byarekeye kuhabera ubwo umurwa w’abami wimukiraga I Nyanza.

Ubu harangwa n’ibiti bibiri biteye nk’amarembo y’urugo, haherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rutunga, mu kagari ka Gasabo.

3.Gusura Itorero Urugangazi mu Rukali (Nyanza)

Itorero urugangazi ni itorero rimaze imyaka myinshi ribyina Kinyarwanda, ni itorero ryataramiraga  I bwami. Ni itorero rigizwe n’abantu babigize umwunga, abantu bafite ubuhanga mu kubyina, baserukiye u Rwanda mu birori bitandukanye. Babyina Kinyarwanda rwose!

Rikorera mu Rukari, mu ngoro ndangamuraga y’Abami.

4.Gusura I Nyambo mu Rukali (Nyanza)

Inka z’inyarwanda 100%! Ni inka zari zishinzwe guseruka mu birori by’Ibwami, ni inka zabitojwe, zumva, iyo bazihamagaye, ziteye neza, imibyimba.

Ni inka zimurikwa mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka mu Rukali niho hagaragara Inka za Kinyarwanda zizwi nk’Inyambo.Ni Inka umuntu wese ashobora gusura.

Rukali iherereye mu Karere ka Nyanza,umurenge wa Busasamana,Akagali ka Rwesero.

5.Gusura umujyi wa Nyanza

Ni umujyi ufatwa nk’umurwa w’abami, ni umujyi ufite ibintu byinshi biranga amateka yo ku gihe cy’abami. Wasura ingoro Ndangamurage y’Abami mu Rukali, Gusura Ingoro Ndangamurage y’Amateka yo Kwigira kw’Abanyarwanda, wasura inka z’inyambo, wasura imisezero y’abami I Mwima na Mushirarungu, wanywa amata y’I Nyanza, gukora urugendo rwa Royal Trail, n’ibindi.

6.Ibigabiro bya Rwamagana

Ni ahantu hahoze urugo rw’umwami Kigeli IV Rwabugiri. Niho yabaniye n’umugore we Nyirandabaruta wa Sendirima, babyarana umuhungu Sharangabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.