Gusura Ikibumbano Hand mu mujyi wa Kigali

December 21, 2024

Ikibumbano Hand cyo Kurwanya Ruswa (Anti-Corruption Monument ) kireshya na metero 12, cyakozwe  n’umunyabugeni w’umunya Iraq  Ahmed Al Barani wishyuwe na Leta ya Qatar.

Giherereye mu busitani bwa  KCC (Kigali Convention Center) mu Akagari ka Rugando, umurenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.

Impamvu yo kugisura

Ikibumbano cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame na Sheikh Tamin Al-Thani (Emir wa Qatar) tariki ya 9 Ukuboza 2019  mu gihe cy’inama ya 4 ya International Anti-Corruption Excellence Awards.

Kureba igisobanuro cya politiki yo kurwanya ruswa ya Leta y’u Rwanda no gukorera mu mucyo.

Kumenya amagambo yanditswe na Emir wa Qatar ashimira abanyarwanda na Perezida wabo.

Kwifotoza

Ibyo wakimenyaho

Kigaragaza ikiganza gifite intoki zirambuye gisobantura ko intoki zera, Oya kugira nabi. Iminyururu 186 isobanura ibihugu bya United Nations Convention Against Corruption.

Ikibumbano cyakozwe mu gihe kingana…..

Ibyo wasura bikegereye

Ubusitani bwa Rond Point ya Kimihurura (Kimihurura RoundPoint Park)

Ingoro ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu

Gusura  inyubako ya Convention Center

Kugenda n’Amaguru mu busitani bwa Kigali Centenary Park

Inzu Icuruza ibitabo ya Libraire Ikirezi (1998)

Inyubako y’Ubucuruzi ya KABAC na Kigali Heights.

Uko wagisura

Wasura Ikibumbano Hands ugenda n’amaguru, igare, moto cyangwa imodoka

Nyamirambo -Mu mujyi- Kimihurura

Nyabugogo -Kacyiru- Kimihurura

Kimironko/Remera -Kwa Lando -Kimihurura

Kicukiro – Sonatubes- Rwandex – Kimihurura.