Impeshyi 2025, wekindi zo kuzirikana mu Rwanda.

June 27, 2025

Impeshyi yageze! kuva muri Kamena-Nzeri, mu Rwanda aba ari igihe cy’izuba cyizwi nk’impeshyi. Ni igihe cyiza cyo  kumenya uko upanga gahunda zawe, igihe haba ibirori bitandukanye n’iminsi ikomeye mu gihugu cyacu.

Impeshyi ni igihe cyo gusabana, gusohoka,gutembera no kwitagadura.

1.Kamena/2025 :Weekend y’umuganda  (27-29/6/2025)

Ni weekend itangira impeshyi, ni ukumenya ahantu wazasohokera, ukaruhuka, ugakora umuganda hamwe n’abaturanyi bawe, ugasura inshuti, kujya kureba filimi, kuzamuka imisozi n’ibindi bitandukanye.

Kuwa gatandatu 28 Nyakanga 2025, hari Food Festival kuri Mundi Center (Rwandex). Iserukiramuco ribanjirije ayandi muri iy’impeshyi, abakunda kugerageza amafunguro mashya no kurya, ni ukuzagerayo bakarya, bakanywa bakishima!

2.Nyakanga/2025: Weekend yo Kwibohora (4-6/7/2025)

Abanyarwanda benshi tuzi agaciro ko Kwibohora, ni byiza ko iy’iminsi twishimira agaciro ko Kwibohora, dushyigikira abakoze urugendo rwo kwibohora, kugirango igihugu cyongere kibeho.

Wakora urugendo rwa Kwibohora Trail.

Wasura Ingoro Ndangamurage Ku Mulindi

Wajya muri Kivu Festival (Ikunda kubera Rubavu)

Wajya mu bitaramo biba byateguwe byo kwizihiza uyu munsi.

Hari na wikendi ya Ubumuntu Arts Festival, iserukiramuco rimaze imyaka ribera mu Rwanda.

3.Kanama 2025: Weekend ya Assomption (15-17/8/2025)

Kujya Kibeho, umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, ni umunsi wo gukora urugendo nyobokamana ku butaka butagatifu I Kibeho ukajya gusenga. Umuntu wese mu idini iryo ari ryo ryose, yajyayo ashaka kumenya I Kibeho.

Hari na wekindi y’umuganura, uwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama (Kwa munani), aba ari ikiruhuko mu Rwanda.

4.Nzeri 2025 : Weekend yo kwita Izina (5-7/9/2025)

Abakora mu bukerarugendo gahunda ni Kwita Izina mu Kinigi, hizihizwa uwo muhango ku nshuro ya 20. Kuzirikana uyu muhango umaze imyaka ubera mu gihugu, gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga  inyamaswa z’ingangi n’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibimera muri rusange.

Ni umwanya mwiza ku bantu bagahura, bakishima, bakaganira, bakungurana ibitekerezo  mu ruganda bakoramo.

Muri izi weekend kandi wakora na Pic Nic ukajya gutembera ahantu cyngwa ukajyana n’inshuti zawe, mugasohoka, mu gakina, gusangira no kuganira.