Burya gusaza ni ugusahurwa,
Kuko iyo tujya ni habi,
Nariye iminsi ndayiyongeza,
Nsigara nyitera inyoni ziguruka
None iranze iranyigabije
Iranyiganzuye yogapfusha
Cyo rero Kibondo cyanjye
Igira hino nkurage intwaro
Nitwaje iki gihe cyose
Ibihe bibi byose nkabyirenza
Uyitwaje azira kuneshwa
Utayitunze azira kuramba
Iyo ntwaro izirika iminsi
Nta yindi shahu ni umurimo
Iyo isi imaze kukurambirwa
Kuko ntacyo uba ukiyimariye
Imikaka y’iminsi irarindwa aaaaAAAhhhhh Mbese ye,
wakwizera ute ubuzima bw’ejo
Udakoze ngo wiyuhe akuye Ngo uyishake/*Kura ishati*? uyi(wi*)tege iminsi iiiiii iiiiiihh
Ref: Aho wenda !Aho wenda ! Aho wenda Kibondo cyanjye Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo ! Aho wenda ! Aho wenda ! Aho wenda Kibondo cyanjye Aho wenda Buto bwanjye Aho wenda ntuzabyibuka.
Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije !
Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha
Ibi bizanwa n’abagenzi
Ngo bigutware umutima wawe
Bikwibagize umurimo !
Burya ga ni uko utabizi
Guteka umutwe ni* umwanda
Ntibitinda, nta n’ubwo byizerwa Ubundi kandi bihira bake !
Ref: Aho wenda ! Aho wenda ! Aho wenda Kibondo cyanjye Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo ! Aho wenda ! Aho wenda ! Aho wenda Kibondo cyanjye Aho wenda Buto bwanjye Aho wenda ntuzabyibuka
Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije !
Uramenye, uramenye, uramenye !
Utazazira iyo mikaka irindwa abagifite ubukaka Cyane abo mu kigero cyawe!(x2)
Aho wenda ! Aho wenda ! Aho wenda Kibondo cyanjye Aho wenda ntuzibuka yuko umurunga w’iminsi ari umurimo ! Aho wenda ! Aho wenda ! Aho wenda Kibondo cyanjye Aho wenda Buto bwanjye Aho wenda ntuzabyibuka
Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije ! Niyo mpamvu itumye mbikubwiye nkwihanangirije.
Imvano: Eterinete