Amatora 2024, Ibintu 13 by’ingenzi ukwiriye kumenya

September 30, 2024

Mu Rwanda habaye amatora ya Perezida n’abadepite. Umubare w’abantu bari bemerewe gutora bageraga kuri miliyoni icyenda (9.071.1570); igitsina gabo; miliyoni 4.2, abagore miliyoni 4.845.417, site z’itora  ari 2433, abakorerabushake barenga ibihumbi 100, hari indorerezi zirenga 1100. Perezida wa Komisiyo y’amatora yari Gasinzigwa Oda.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2024, hagiye haba ibikorwa bibanziriza amatora; gushaka ibikoresho, gutumira no kwakira indorerezi, kuvugurura lisite y’itora,..)

Dore ibintu by’ingenzi ukwiriye kumenya:

1.Tariki ya 17-30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’amatora yakiriye abakandinda ku mwanya wa Perezida n’uw’Abadepite.

2. Tariki ya 6 Kamena 2024; Komisiyo y’Amatora yatangaje byagateganyo abakandida bemejwe.

3. Tariki ya 14 Kamena 2024; Komisiyo y’Amatora yatangaje urutonde ntakuka.

4.Tariki ya 22 Kamena -13 Nyakanga 2024; kwiyamamaza kw’imitwe ya Politiki n’abakandinda biyamamaza ku giti cyabo.

5.Tariki ya 14 Nyakanga 2024, habaye amatora ku banyarwanda bari hanze y’igihugu

6.Tariki ya 15 Nyakanga 2024, habaye amatora ku banyarwanda imbere mu gihugu.

7.Mu ijoro rya 15 Nyakanga 2024, Komisiyo yatangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo

8.Tariki ya 16 Nyakanga 2024,hatowe abadepite 27 bo mu nzengo zihariye; inama y’igihugu y’urubyiruko (2), abagore (24), abafite ubumuga (1)

9.Gutangaza burundu ibyavuye mu matora, tariki ya 20 Kamena 2024.

10.Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda n’amajwi 99,18%, Dr Frank Habineza (Democratic Green Party of Rwanda) agira 0.50% na Mpayimana Philippe (umukandida wigenda agira amajwi 0.32%.

11.Hatowe abadepite 53 bo mu mitwe ya Politike. Abakandinda bari 589.

Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290.

PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.

12.Tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame  yararahiye.

Umuhango wo kurahira wayobowe na Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Dr.Ntezilyayo Faustin.

13.Tariki ya 14 Kanama 2024, Abadepite bararahiye hamwe na Minisitiri w’Intebe.

Andi matora yabaye nk’uko itegeko nshinga ribitenganya cyangwa Komisiyo y’Amatora.

Tariki ya 16 Kanama 2024; hatowe umujyanama uhagararira  akarere mu Nama Njyanama y’umujyi wa Kigali. Abajyanama bahagararira uturere tugize umujyi wa Kigali bazatorwamo ugize Biro y’Inama Njyanama y’Umujyi n’ugize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali.

Tariki ya 16 Nzeri 2024, hatowe Amatora y’Abagize Inteko Inshinga Amategeko, umutwe wa Sena. Ni abasenateri 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu.  Ibikorwa byo kwiyamamaza byabaye 26 Kanama 2024-14 Nzeri 2024.

Tariki ya 17 Nzeri 2024, hatowe umusenateri umwe uhagarariye amashuri makuru ya Leta, hamwe n’Umusenateri umwe wo mu mashuri makuru yigenga.

Tariki ya 26 Nzeri 2024, abasenateri 24 bararahiye.

Imvano: Ifoto: RBA.