Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

Inkuru zo Gusoma

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

Abanditsi

#Gusoma2026, ibitabo 12 abantu bakwiriye gusoma

Ni ibitabo wasoma nibura buri kwezi ugasoma igitabo. Ugendeye kuri buri kwezi wabasha gusoma ibitabo 12

Inkuru z'Ibirori

Abanyafurika bahembwe na Tusk  muri uyu mwaka

Ikigo cya TUSK Conservation Awards  gitanga ibihembo kubantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije, mu

UNESCO 2025, imijyi yashyizwe ku rutonde rwa

Uyu mwaka wa 2025, UNESCO yahisemo imijyi 72 mishya mu mijyi yo ku isi, mu

Unesco yabonye umuyobozi mushya 2025.

Ni mu nama ya 43 ya UNESCO yabaye tariki ya 30 Ukwakira-13 Ugushyingo 2025, mu

Kwita izina 2025, abise izina abana b’ingagi

Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu mwaka wa 2005, ni umuhango ubera mu Kinigi mu

Amafunguro

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

- Amateka y'Ahantu

Inkomoko y’izina Gisozi

Kuva u Rwanda rwatangira kubaho n’impugu zarwo, hariho agace kitwaga “NTORA “kabarizwaga mu Ngoma y’ u Bwanacyambwe.Nyuma y’aho Umwami KIGELI I MUKOBANYA umuhungu wa Cyilima I Rugweagabye Igitero kibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe , ahasaga mu w’ 1378, kikigarurira Ingoma y’aho, ako gace kari kagize iyo Ngoma ,nako kegukiye burundu Ingoma y’U Rwanda yari ifite umurwa […]

Kuva u Rwanda rwatangira kubaho n’impugu zarwo, hariho agace kitwaga “NTORA “kabarizwaga mu Ngoma y’ u Bwanacyambwe.Nyuma y’aho Umwami KIGELI I MUKOBANYA umuhungu wa Cyilima I Rugweagabye Igitero kibasiye Ingoma y’u Bwanacyambwe , ahasaga mu w’ 1378, kikigarurira Ingoma y’aho, ako gace kari kagize iyo Ngoma ,nako kegukiye burundu Ingoma y’U Rwanda yari ifite umurwa mukuru wayo I Gasabo.

Gakomeza kwitwa “NTORA” yo mu Bwanacyambwe bwa Kigali,hakomeza kwitwa gutyo kugeza ku Ngoma y’Umwami Yuhi III Mazimpaka,wategetse ahasaga mu w’1642 kugeza mu w’1675, aho yasimbuwe n’Umuhungu we Rujugira wafashe izina ry’Ubwami rya Cyilima II .CYILIMA II RUJUGIRA amaze kwima Ingoma ya Se Yuhi III

Mazimpaka, ku Ngoma ye yahuye n’urugamba rukomeye, u Burundi, u Bugesera, i Gisaka n’i Ndorwa, byibumbiye hamwe ngo byagirize u Rwanda. Icyo gihe yifashishije Rubanda ,yashoboye kwanamiza urwo rugamba maze ahigika u Burundi , atsinda i Gisaka n’u Bugesera.

Muri cyo Kibariro, ndavuga ku Ngoma ya Cyilima II Rujugira, nuko u Bugesera bwongeye gutera u Rwanda ahasaga mu w’1700, Intambara irarema , urugamba rurakomera .Rujugira Ingabo z’u Bugesera zimukubita umwambi yambuka Kigali ya Bwanacyambwe , agwa I NTORA( hariya hubatse isoko ry ‘imbaho ku Gisozi ),arimo azamuka ajya mu rugo rwe rwari ruhubatse (ahari ikibanza cya Perezida Paul Kagame ).

Kubera ko Rujugira yatangiye kuri uwo musozi wa NTORA ,byatumye awuvuma awita GISOZI ,byo kuvuga “ Igisozi kibi cyaguyeho Umwami”.Arongera asubyamo awuvuma agira ati “ Gisozi ,Amata make ,amagambo menshi “. Iyo mvugo yo kuhita Gisozi irahama na bugingo n’ubu, kuhabona amata byabaye ingume, kuko n’ukubise impyisi inkoni ,yorora ingurube !

Nubwo urwo rugamba rwabaye injyanamuntu rugatuma n’Umwami atanga, Ingabo z’u Rwanda zararutsinze.Icyo gihe ingabo z’u Bugesera barazihashya bazambutsa Nyabarongo.Kuko Ndabarasa Umuhungu wa Rujugira yari amenyereye imirwano byo mu rwego rwo hejuru.Kubera ko Ingabo z’u Rwanda zatsinze urwo rugamba biziruhije cyane, byatumye zidakomeza gukurikirana Ingabo z’u Bugesera zimaze kwambuka Nyabarongo barazihorera, muri icyo kibariro ntabwo u Bugesera bwongeye kwigerezaho ngo butere u Rwanda.

Umwami w’u Rwanda,CYILIMA II RUJUGIRA yategetse ahasaga mu w ‘1675 kugeza mu w’1708,yatanze akiri mutoya ,Rubanda bwamwishimiye cyane. Nuko asimburwa n’Umuhunguwe Ndabarasa ,wafashe izina ry’Ubwami rya Kigeli III Ndabarasa .

Byavuye: wikirwanda

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.