Ibisubizo 15 bya Mukunzi Jean De Dieu ku bukerarugendo n’umuco
Mukunzi Jean De Dieu ni umusore w’umunyarwanda, ukunda ibintu by’umuco n’ubukerarugendo. Kuganira n’abantu bakuze bimwigisha ibintu byinshi cyane, bituma amenya amateka ya kera y’abantu n’ahantu. Mukunzi avana ibyishimo mu gutembera mu ishyamba ahantu hatuje. Ni hehe watembereye mu Rwanda? Natembereye mu Ngoro Ndangamurage y’ubugeni (Rwandan Arts Museum) hazwi nko kwa Habyarimana, mbona ibintu byinshi cyane; […]

