Tour du Rwanda 2024, Uduce 8 mu imijyi 10 y’u Rwanda!

February 19, 2024

Mu Rwanda, tariki ya 18-25 Gashyantare 2024, hazabera Isiganwa ry’Amagare rya Tour du Rwanda ku nshuro ya 16 ! Isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare.

Ni isiganwa rireshya na 740Km, ryitabiriwe n’amakipe 19 aho buri kipe ifite abakinnyi 5.

Umujyi wa Kigali

Umujyi wa Muhanga

Umujyi wa Kibeho

Umujyi wa Huye

Umujyi wa Rusizi

Umujyi wa Karongi

Umujyi wa Rubavu

Umujyi wa Musanze

Umujyi wa Gicumbi

Umujyi wa Kayonza

  • Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18)
  • Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130)
  • Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141)
  • Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92)
  • Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13)
  • Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93)
  • Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 163)
  • Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).