U Rwanda ni igihugu cyateje imbere ubukerarugendo bwa siporo, hubatswe ibikorwaremezo byinshi kandi bigezweho, hashorwa amafaranga mu makipe, abaterankunga bagenda bumva akamaro ka siporo n’ubushabitsi (Business) n’abaturage bagenda bumva akamaro ko gukina n’imyidagaduro.
Ni muri urwo rwego mu Gihugu hagenda haba amarushanwa y’imbere na mpuzamahanga akomeye. Dore amarushwana ya siporo ukwiriye kwitabira mu Rwanda:
- FERWAFA Super Cup 2025
Ni irushana ry’Igikombe gisumba ibindi mu Rwanda, rihuza ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro n’iyatwaye shampiyona y’umwaka uba ushize mu bagabo n’abagore, kikaba mbere y’uko indi shampiyona itangira.
Iyo ikipe imwe muri izo yabitwaye byombi, hafatwa ikipe yakinnye finali y’igikombe cy’amahoro.
Rizahuza mu bagabo; Rayon Sports na APR FC, mu bagore; Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC . Rizaba tariki ya 10 Mutarama 2025 kuri Sitade Amahoro.
N.B: Uyu mwaka hazaba na FERWAFA Super Cup 2026
2. African Handball Championship
Ni irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo. Rizaba tariki ya 21-31 Mutarama 2026. Rizitabirwa n’amakipe 16, ari mu matsinda 4. U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algeria.
3. Africa Men’s Club Championship Competition
Ni irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo. Rizaba tariki ya 20 Mata -3 Gicurasi 2026.
4. ATP Challenger Tour Kigali 2026 (Tennis)
Irushanwa rya Tennis rihuza abakinnyi babigize umwuga, rizaba Tariki ya 2-15 Werurwe 2026, kuri IPRC Kigali College Kicukiro kuri Ecology Tennis club.

- ATP Challenger 75: 2-8 Werurwe 2026
- ATP Challenger 100: 9-15 Werurwe 2026
5.Tour du Rwanda 2026
Irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu mu ntara zose, rigahuza Abanyarwanda n’abanyamahanga. Ni irushanwa rikunzwe cyane mu Rwanda. Rizaba 23 Gashyantare- 1 Werurwe 2026.
6. Fifa Series 2026
U Rwanda ruri mu bihugu umunani bizakira Fifa Series 2026, ni imikino ya gicuti ihuza amakipe y’ibihugu y’abagore n’abagabo yo ku migabane itandukanye. Mu Rwanda hazaba hari amakipe umunani y’abagabo, ari mu matsinda abiri. Irushanwa rizaba tariki ya 23-31 Werurwe 2026.
7. Basketball African League (Bal2026)
Ni irushwa rya basketball rihuza amakipe aba ari mu matsinda atandukanye arushanwa gutwara igikombe cya Afurika. Amatsinda abera mu mijyi itandukanye muri Afurika. Kigali nayo yakira iryo rushanwa, rikunda kuba mu kwa Gatanu (Gicurasi).
8. Kigali International Peace Marathon #KigaliMarathon2026
Irushanwa mpuzamahanga ro kwiruka ribera i Kigali, rihuza ababigize umwuga n’abiruka bishimisha. Uyu mwaka rizaba ari ku nshuro ya 21, rizaba tariki ya 7 Kamena 2026.
9. Derby zo mu Rwanda
Ni imikino ihuza amakipe akomeye mu Rwanda mu mupira w’amaguru mu marushanwa y’Igikombe cy’intwari, icy’Amahoro no muri Shampiyona. Aba ari imikino abantu baba bategereje cyane, harimo ishyaka ryinshi, aba ari ibirori ku bakunzi b’umupira w’amaguru.
Rayon Sports vs APR FC
Rayon Sports Vs Mukura FC
Rayon Sports vs Kiyovu Sport
10. Rwanda Triathlon (Ironman70. 3)
Ni umukino ubumbiyemo Koga, Kwiruka n’Igare, ubera ku Kiyaga cya Kivu. Ni umukino uhuza Abanyarwanda n’abanyamahanga.
11.Rayon Day ( Umunsi w’igikundiro)
Umunsi w’igikundiro, aba ari umunsi uhuza ikipe ya Rayon Sports n’abakunzi bayo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo. Ni umunsi uba ukomeye mu Rwanda, harimo umukino uba wateguwe ukomeye n’ imyidagaduro. Ni umukino uba mbere y’uko shampiyona itangira.
12. APR Day (Umunsi w’Igitinyiro)
Umunsi w’igitinyiro, aba ari umunsi uhuza ikipe ya APR FC n’abakunzi bayo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo. Ni umunsi uba ukomeye mu Rwanda, harimo umukino uba wateguwe ukomeye n’imyidagaduro. Ni umukino uba mbere y’uko shampiyona itangira.
Mu Rwanda hari na Shampiyona ya basketball, Volleyball na handball, ndetse n’amarushanwa yo koga, tennis, imodoka, rugby, amarushwana y’amagare hirya no hino mu Gihugu.
Ayo yose ahuza abantu benshi bakunda iyo mikino cyane cyane muri weekend, wakurikirana amakuru yayo ku mbuga nkoranyambaga zayo ukamenya gahunda zayo.










