Aba Nyampinga 12  b’u Rwanda kugeza mu mwaka wa 2022

January 31, 2024

Kuva na kera mu Rwanda habaga umuco wo guhitamo Nyampinga, umukobwa mwiza hagendewe ku bintu bitandukanye harimo umuco, imyitwarire, ubwenge n’ubwiza.

Biragoye kubona amakuru nyayo y’ibyerekeranye n’Abamisi mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,  kubera nta makuru yagiye abikwa yabyo, ibigenda bivugwa n’abantu, hagenda haboneka amakuru atandukanye.

Hagaragaye abavuga ko mu mwaka wa 1910, abadage batoye abakobwa babiri ba banyarwandakazi barushaga abandi ubwiza mu Rwanda, gusa amazina yabo sabasha kugaragara. Hari n’abandi avuga ko mu mwaka wa 1991 hatowe Nubuhoro Jeanne wari umunyeshuri muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil ry’I Byumba,  yavukaga I Ndera. Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu muhango wabereye muri Hotel Meridien  Umubano, ni ibintu byatangajwe na musaza we Mudahunga Jean Marie mu mwaka wa 2017. Bivugwa kandi ko no mu mwaka wa1992 hatowe Miss Rwanda gusa irushanwa rikagenda nabi.

Miss Rwanda 1994, Miss Uwera Dalila

Miss Uwera Dalila yatowe mu Ukuboza 1993, azaba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 1994. Mu biganiro agiye akora yavugaga koa ariwe Nyampinga wa mbere w’u Rwanda. Mc Lion Imanzi wari wayoboye ibyo birori niwe watangaje bimwe mubyaranze uwo muhango, harimo kuba yaragaragiwe n’abandi bakobwa aribo umuhoza Sandra na Murorundore.

Miss Dalila yari guhembwa ibihumbi 50 frw, imyambaro, amasabune n’ibindi byatanzwe n’abaterankunga. Ni ibirori byabereye muri Hotel Chez Lando, byari byateguwe n’iduka ryitwaga Partners International rya Nganyiyintwali Jacques.

Miss Rwanda  2009, Miss  Bahati Grace

Miss Bahati Grace niwe wabaye Miss Rwanda watowe nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bahati yatowe afite imyaka 18 y’amavuko, areshya na 1,76m,  akiri umunyeshuri mu mashuri makuru, yigaga mu ishuri rya Lycée de Kigali.

Irushanwa ryabaye tariki ya 19 Ukuboza 2009, atorwa mu bakobwa 13 baturutse mu Rwanda hose, bajyanwa mu mwiherero muri Serena Hotel Rubavu na Nyarutarama. Bahati  yaje ahagarariye intara y’Amajyepfo, ni ibirori byabereye I Gikondo Expo Grounds.

Miss Bahati Grace yatowe nka  (Miss Photogenic), yagaragiwe na Rusaro Utamuliza Carine (1ere Dauphine),  Ngamije Winnie (2ieme Dauphine na Miss Popularity), Winnie Uwanyuze (Miss Congeniality).

Miss Rwanda 2012, Miss Kayibanda Mutesi Aurore.

Miss Mutesi Aurore yatowe tariki ya 1 Nzeri 2012,  atorwa mu bakobwa 14 bavuye mu Rwanda hose. Yatowe afite imyaka 20 y’amavuko, yigaga mu Ishuri ry’ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), akaba yari ahagarariye intara y’Amajyepfo. Yambitswe ikamba na Minisitiri w’umuco na Siporo Bwana Mitali Protais.

Miss Mutesi Aurore yagaragiwe na Natasha uwamahoro (1st Runner-Up), Ariane Murerwa (2nd Runner- up).

Abandi ba Nyampinga ni Ange Uwamahoro (Miss Congeniality), Fidelis Tega Karangwa (Miss photogenic), Liliane Mubera Umutesi (Miss Popularity), Joe Christa Giraso (Miss Innovation). Miss Aurole Mutesi yabaye na Miss Heritage.

Muri iryo rushanwa buri ntara yagize Nyampinga wayo  n’ibisonga bye, Miss Aurole Mutesi (Intara y’Amajyepfo), Miss Ester Uwingabire (Intara y’Uburengerazuba), Miss Liliane Mubera Umutesi (Intara y’uburasirabuza), Miss Francine Uwase (Intara y’Amajyaruguru) na Miss Joe Christa Giraso (Miss Kigali/umujyi wa Kigali).

Miss Aurore yitabiriye amarushanwa Mpuzamahanga harimo Miss Supranational 2013, Miss FESPAM 2013 (yararyegukanye).

Miss Rwanda 2014, Miss  Akiwacu Colombe

Miss Akiwacu Colombe yatowe tariki ya 22 Ukuboza 2014, afite imyaka 20 y’amavuko, areshya na 1m75, akaba yari ahagarariye intara y’Uburasirazuba. Yatoranyijwe mu bakobwa 15 bavuye mu gihugu hose, mu birori byabereye kuri Petit Stade I Remera.

Miss Akiwacu yagaragiwe na Carmen Akineza (1st Runner-up), Marlene Umutoniwase (2nd Runner-up). Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni ; Melissa Isimbi (Miss Congeniality), Yvonne Mukayuhi (Miss Photogenic na Miss Popularity), Marlene Umutoniwase( Miss Heritage).

Buri ntara yatoye Nyampinga uyihagarariye; Carmen Akineza (Miss Kigali), Colombe Akiwacu (Miss Eastern Province), Hitayezu Belyse (Miss Southern Province), Melssa isimbi( Miss Northern Province),Vanessa Mpogazi (Miss Western Province).

Miss Aurole akiwacu yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational 2016, abona umwanya wa 17 mu bihugu 75.

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane

Miss Kundwa Doriane yatowe afite imyaka 19 y’amavuko na 1m74, akaba yari umunyeshuri muri Glory Secondary School, yari ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, yatoranyijwe mu bakobwa 15 baturutse mu Rwanda hose, mu birori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel Kigali.

Miss Kundwa Doriane yagaragiwe na Vanessa Raissa Uwase (Igisonga cya Mbere) na  Lynca Akacu (Igisonga cya Kabiri), Fiona Mutoni Naringwa (Igisonga cya Gatatu), Balbine Mutoni (Igisonga cya Kane).

Abandi ba Nyaminga bambitswe ikamba ni Miss Joannah Keza Bagwire (Miss Congeniality), Sabrina Kalisi Ihozo (Miss photogenic), Doriane Kundwa (Miss Popularity) na Darlene Gasana (Miss Heritage).

Uyu niwe Nyampinga irushanwa ryatangiye rigenera umushahara wa buri kwezi ungana n’ibihumbi 700 by’amanyarwanda.

Miss Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly

Mutesi Jolly wa Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa. Gusa uyu Kigeli III Ndabarasa, nawe afitanye isano na Kigeli IV Rwabugiri, kuko Rwabugiri ari ubuvivi bwa Ndabarasa.

Miss Jolly yatowe afite imyaka 19 y’amavuko, areshya na 1m75, akaba yari ahagarariye intara y’Uburengerazuba, tariki ya 27 Gashyantare 2016 mu birori byabereye muri Camp Kigali Grounds.

Miss Jolly Mutesi yagaragiwe na Peace Ndaruhutse Kwizera (1st Runner-up) na Vanessa Mpogazi (2nd Runner-up), Marie D’Amour Uwase Rangira (3rd Runner-up) na Sharifa Umuhoza (4th Runner-up).

Abandi ba Nyampinga bambaye amakamba ni Ariane Uwimana (Miss Congeniality), Peace Ndaruhutse Kwizera (Miss Photogenic, Sharifa Umuhoza (Miss Popularity) na Jane Mutoni (Miss Heritage).

Miss Rwanda 2017, Miss  Iradukunda Elsa

Miss Iradukunda Elsa yatowe afite imyaka 19 areshya na 1m76, yari afite ibiro 50, ahagarariye intara y’uburengerazuba, Yarangije amashuri yisumbuye muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo.

Miss iIradukunda Elsa yagaragiwe na Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Abandi ba Nyampinga bambitswe amakamba ni Nadia Umutesi (Miss Photogenic), Iradukunda Elsa (Miss Congeniality), Shimwa Guelda (Miss Heritage), Uwase Hirwa Honorine (Miss Popularity).

Miss Iradukunda Elsa atorwa yerekanye umushinga wo guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda)

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane

Miss Iradukunda Liliane yatowe afite imyaka 18 y’amavuko areshya na 1m70, afite ibiro 57,  akaba yari ahagarariye intara y’uburengerazuba, akaba yarahatanaga n’abakobwa 20. Ni ibirori byabaye tariki ya 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convetion Center.

Miss Iradukunda yagaragiwe na Shanittah Umunyana (1st Runner-up) na Natasha ursule Irebe(2nd Runner-up).

Abandi banyampinga bambitswe amakamba ni Liliane Uwase Ndahiro (Miss Congeniality), Liliane Iradukunda (Miss Photogenic), Anastasie Umutoniwase (Miss Popularity), Lydia Dushimimana (Miss Heritage).

Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan

Miss Nimwiza Meghan yatowe afite imyaka 19 y’amavuko, areshya na 1m70, yari yambaye numero 32 ahagarariye intara y’umujyi wa Kigali, yahatanaga n’abakobwa 15 bavuye mu Rwanda hose. Ni ibirori byabaye tariki ya 26 Mutarama 2019 I Rusororo ku Intare Conference Arena.

Miss Meghan yagaragiwe na Uwihirwe Yasipi Casmir (1st Runner-up) na Uwase Sangwa Odile (2nd Runner-up).

Abandi ba Nyampinga bambitswe ikamba ni Mwiseneza Josiane (Miss Popularity), Tuyishimie Cyiza Vanessa (Miss Congeniality), Ricca Michealla Kabahenda (Miss Heritage) na Muyango Claudine (Miss Photogenic ).

Miss Meghan yari afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi, kugabanya ubushomweri no kurwanya inda zitateguwe n’ibiyobyabwenge.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie  w’imyaka 21 y’amavuko, yigaga mu ishuri rya Glory Secondary School mu ishami rya MEG (Mathematics, Economics and Geograph). Yatowe yambaye numero 31,  akaba yari ahagarariye umujyi wa Kigali, yarushanwaga n’abakobwa 19 bavuye mu Rwanda hose. Ni ibirori byabaye tariki ya 22 Gashyantare 2020 bibera I Rusororo ku Intare Conference Arena.

Miss Nishimwe Naomie yagaragiwe na Umwiza Phiona (1st Runner-up) na Mutesi Denise (2nd Runner-up).

Abandi ba Nyampinga bahawe ikamba ni Nishimwe Naomie (Miss Photogenic), Teta Ndenga Nicole (Miss Heritage), Umwiza Phiona (Miss Congeniality) na Irasubiza Alliance (Miss Popularity).

Miss Nishimwe Naomie yerekanye umushinga wo kurwanya Kanseri y’ibere.

Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace

Tariki ya 20 Werurwe 2021, Ingabire Grace (imyaka 25), niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2021, ni ibirori byabereye ku Intare Conference Arena (Rusororo). Abantu babashije kubikurikira kuri Televiziyo y’Igihugu na KC2, kubera icyorezo cya COVID19.

Miss Rwanda 2021 yarahagarariye intara y’umujyi wa Kigali, yize ibyo kubyina (Dance) muri Kaminuza ya Bates (Maine-USA), akagira ubumenyi muri Globalization and Philosophy and Psychology.

Akaliza Amanda ( 1st Runner-Up), Umutoni Witness( 2nd Runner-Up), Marie Paul Kayirebwa (Miss Popularity), , Evelyne Gaju (Miss Congenilality) na Ishimwe Sonia (Miss Heritage), Phionah Uwase (Miss Photogenic), Sandrine Umutoniwase (Miss Talent), banahebye Musana Teta Hense (Most Innovative).

Hatanzwe ibihembo bitandukanye (imodoka, guhebwa amafaranga buri kwezi mu gihe cy’umwaka, buruse yo kwiga..) byatazwe na ; Volcano Express, Hundai Rwanda, Africa Improved Food, Bella Flowers, MTN, Peters Bakers, HDI, University of Kigali.

Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine

Tariki ya 19 Werurwe 2022, Divine Nshuti Muheto (imyaka 18 ), niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 na Miss Popularity 2022, ni ibirori byabereye ku Intare Conference Arena (Rusororo).

Keza Maolithia  (1st Runner-Up), Kayumba Darina (2nd Runner-Up), Jeannette Uwimana (Miss Innovative 2022), Queen Ndahiro Mugabekazi (Miss Photogenic 2022), Amanda Isaro (Miss Talent 2022), Kelia Ruzindana (Miss Heritage 2022).

Banahebye Marlene Uwimana  ukina Karate ( Sport Talent Title), Ruth Bahali yahembwe nk’umukandida wagaragaje ubukangurambaga mu kwirinda ubusambanyi no kumenya ubuzima bw’imyororokere.

Hatanzwe ibihembo bitandukanye (imodoka, guhebwa amafaranga buri kwezi mu gihe cy’umwaka, kujya koga, kwivuza amenyo, buruse yo kwiga ku bakandida 10 ba mbere, ..) byatazwe na ; Volcano Express, Hundai Rwanda, Africa Improved Food, Bella Flowers, Bank of Kigali, HDI, University of Kigali, La Palice Hotel Nyamata, Diamond Smile Dental Clinic, Bralirwa,

Aba Nyaminga batorwa bahabwaga ibihembo bitandukanye birimo imodoka, amafaranga, amatike y’indege, gukorerwa ubwiza, gucumbika mu mahoteli n’ibindi byinshi bitangwa n’abafatanyabikorwa.

Kuva kuri Nyampinga wa 2014 (Miss Rwanda Akiwacu Colombe) irushanwa ritegurwa na Rwanda Inspiration BackUp. Hakaba haba igikorwa cyo kuzenguruka intara zose z’u Rwanda bashakisha abakobwa bazitabira irushanwa, hagenderwa ku bintu bitandukanye harimo; ubwenge, ubwiza n’umuco.

N.B: Inkuru/Amaforo yavuye ku mbuga zitandukanye zo kuri Iterinete.