Gusura Ingoro Ndangamurage ya Kandt #KandtHouse Museum

December 6, 2024

Ingoro ndangamurage izwi ku izina ryo kwa  Kandt, ni inzu y’umudage Richard Kandt yagizwe ingoro ndangamurage mu mwaka wa  2004  yari Natural History Museum nyuma tariki ya 17 Ukuboza 2017 iba Kandt House Museum). Ni inzu yo mu gihe cy’abakoroni.

Richard kandt yari umuganga, umushakashatsi, umusirikare, yaje muri Afurika aje gushakisha isoko y’uruzi rwa Nili. Yaje mu Rwanda mu mwaka 1898 aturutse I Burundi, yakirwa n’umwami,  yatuye I Shangi (Nyamasheke). Yavumbuye isoko ya Nili mu mwaka 1897, yapfuye tariki ya 29 Mata 1918 mu Bitaro bya Gisirikari I Nuremberg. Inshuti ye magara yari umwanditsi  Richard Voss.

Ingoro iherereye mu Akagari ka Kora, Umurenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali.

Impamvu ukwiriye kujyayo

Hari impamvu ukwiriye kujyayo, ni ugusura Ingoro Ndangamurage ya Kandt, inzu ibitse amateka y’abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange. Ni ingoro iri mu mirage y’igihugu kuva mu mwaka wa 2024.

Uko wahagera

Ingoro ndangamurage iherereye mu cyahafi, hirya gato ya ha hoze gereza ya 1930. 

Wagenda n’imodoka, moto, igare ndetse n’amaguru.

Downton-kuri Gereza ya 1930- Kandt Museum

Nyamirambo-Downtown-Kuri Gereza ya 1930-Kandt Museum

Nyabugogo-Downtown-Kuri Gereza ya 1930-Kandt Museum

Remera-Downtown-Gereza ya 1930-Kandt Museum

Kimironko-Downtown-Gereza ya 1930- Kandt Museum.

Ibyo wasura

1.Inzu igaragaza ibice bitandukanye by’amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda, mu gihe cy’ubukoroni ndetse n’amateka y’abazungu mu gihugu.

2.Ingoro igaragaza amateka n’umwanduko wa bazungu mu Rwanda no mu karere.

3.Kureba inyamaswa z’ibikurura nda; harimo impiri, inshira,..

4.Inzu yo mu gihe cy’abakoroni, imbyubakire y’inzu zigezweho mu Rwanda.

5.Ikibumbano cye bahashyize.

6. Gusura urugo rw’umuntu wagize Kigali umurwa Mukuru w’Abadage mu Rwanda  mu 1907.

7. Kumenya igitabo yanditse Caput Nili

8.Kumenya amateka y’umukoroni, wabaye Guverineri wa mbere w’umunyamahanga mu Rwanda.

9.Kumenya ingendo yakoze muri Afurika y’uburasirazuba (German East Africa).

Ibintu wakwitwaza

Ikaramu n’urupapuro,

Amazi yo kunywa.

Camera

Telefone.

Amafaranga yo kugura ibyo kurya no kunywa (cyangwa ukabitwara)

Ibyangombwa (Indangamuntu, Mutuelle).

Igihe wagirayo

Igihe cyose ushaka wasura ingoro Ndangamurage ya Kandt.

Aho warira

Ni hafi yo mu mujyi, warira mu maresitora atandukanye; Coffe Shop, Bar, Restaurant na Hoteli. Bitewe n’ubushobozi bwawe wabona aho wafatira amafunguro .

Bar Crystal irimu Gakiriro, imwe muri Bari ziri hafi aho.

Aho wacumbika

Ni hafi yo mu mujyi wabona ahantu ho gucumbika heza kandi ku bushobozi bwa buri wese.

Ibindi  bihegereye wasura

1.Ishyamba

2.Agakiriro ko mu mujyi

3.Aha hoze gereza ya 1930

4.Nyarugenge Market

5.Cyahafi Modern Village.

6. Gutembera mu Cyahafi

Urwibutso rwo gutahana

Ni byiza kwibuka gutahana ibintu bizakwibutsa urugendo wakoreye mu Ngoro Ndangamurage ya Kandt. Ni ukugura ibintu bikorerwa mu Rwanda bicuruzwa aho ngaho, kujya guhaha mu isoko rya Nyarugenge,…