IBINTU 17 WAMENYA KU MUNYAMAKURU KALINDA VIATEUR WOGEZAGA UMUPIRA KURI RADIO RWANDA .

December 6, 2023

  1. Kalinda Viateur yari Umunyarwanda , umunyamakuru wakoraga kuri Radio Rwanda mu ishami ry’imikino.
  • Yavutse mu 1953, avukira mu cyahoze ari Komini Rutare, Segiteri Murehe, ubu akaba ari akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Ruvune.
  • Amashuri abanza yayize ahantu hatandukanye ariho : Kinyami, Rutare na Muhura.
  • Amashuri yisumbuye yayize kuri “Seminari Nto ya Mutagatifu Saviyo Dominiko” yo ku Rwesero, Amashuri makuru ayiga muiri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yamaze imyaka ibiri yiga Filosofi (Philosophy).
  • Nyuma yaje kujya kwiga imyaka itatu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakurikiranye ishami ry’indimi kugeza mu mwaka wa 1977.
  • Mu 1988, yagiye kwiga muri “ Institut Supérieur Catholique Pédagogique appliqué” i Nkumba ahahoze hitwa Ruhengeri. Yahize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ndimi. Arangije yoherejwe mu mahugurwa mu Bubiligi mu bijyanye na Televiziyo kuko ari bwo yari igiye gushingwa bwa mbere mu Rwanda.
  • Kalinda yakoze kuri Radiyo Rwanda mu ishami rya “Documentation” nyuma aza kuba umunyamakuru w’imikino.
  • Kalinda yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979 babyarana abana 4 bakurikira : NKUBITO Kalinda Thiery , Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.
  • Kalinda Viateur yanditse igitabo akita “Rwaranyeganyeze” cyasobanuraga amategeko y’umupira w’amaguru.
  • Niwe wahimbye amwe mu magambo akoreshwa muri Ruhago mu Rwanda.
  • Ayo magambo ni aya akurikira : Rwanyeganyeze, Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina, Ruhago, Umurongo w’abagatanu, Kwamurura Inyoni, Imboni, inguni, Urushundura, Imana y’ibitego, Kunobagiza, Rwari ruhiye ndetse n’ibindi.
  • Azwi cyane nk’ umunyamakuru wogezaga umupira w’amaguru bikanyura abawumva.
  • Yakanguriye ibigo binyuranye gukora amakipe y’imikino aho yashinze ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga “Imboni” muri Minisiteri y’itangazamakuru (MININFOR)”.
  • Yagiye mu bihugu byinshi, ku migabane itandukanye aherekeje abakinnyi.
  • Kalinda Viateur yazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 Yicwa tariki 24 Mata.
  • Umurambo we wabonetse 1995 ari nabwo yashyinguwe. Bamumenyeye ku ikarita y’umunyamakuru yafi agifite.
  • Kalinda ashyinguwe hamwe n’abihayimana mu irimbi rya Kiliziya Gaturika ry’i Kabgayi.