UDUCE TWARANGAGA U RWANDA RWA KERA

December 8, 2023

Kuva u Rwanda rwabaho, ahantu hatandukanye hagiye hagira amazina aharanga, umuntu iyo yava mu karere kamwe akajya mu kandi byafashaga abantu kumenya ako gace. Buri gace kabaga kazwi ibintu bikabonekamo haba ari ubuhinzi, umuco, amateka, imbyino, amashyamba n’ibindi.

1. Ubwanacyambwe

Ni agace kari kagizwe na Nyaugenge, Kicukiro n’uduce tumwe twa Gasabo

2. Uburiza

Ni uduce tumwe twa Rulindo harimo za Mugambazi

3. Ubumbogo

Ni agace kari kagizwe n’igice cya Gasabo cy’icyaro n’uduce twa Rwamagana

4. Ubuganza

Ni agace hafi ya kose ka Kayonza, igice kinini cya Rwamagana n’uduce twa Gicumbi nka Rutare

5. Igisaka

Ni agace kagizwe na Ngoma na Kirehe n’uduce tumwe twa Rwamagana

6. Ndorwa

Ni agace ka Nyagatare na Gatsibo

7. Umubali

Ni ibice bya Gatsbo na Kayonza biri muri Pariki y’igihugu y’Akagera

8. Urukiga

Ni agace ka Gicumbi n’uduce tumwe twa Gatsibo,Rulindo na hamwe muri Burera

9. Umurera

Ni agace ka Burera, Musanze na Gakenke (harimo ibice bikomeye nk’Ubukonya n’Ubugarura).

10. Ubushiru

Ni agace ka Nyabihu

11. Ibigogwe

Ni agace ka Nyabihu

12. Icyingogo

Ni mu gace ka Ngororero

13. Ubugoyi

Ni agace ka Rubau n’uduce twa Rutsiro

14. Nyantago

Ni ibice bimwe bya Karongi

15. Ubwishaza

Ni agace a Karongi

16. Ikinyaga

Ni agace ka Rusizi na Nyamasheke( hakabamo ibice byari bikomeye nk’Ubusozo n’Ubukunzi)

17. Akanage

Ni agace ka Rutsiro

18. Ubunyambiriri

Ni agace ka Nyamagabe

19. Ubufundu

Ni agace ka Nyamagabe n’uduce tumwe twa Nyaruguru

20. Inyaruguru

Ni agace ka Nyaruguru yo hagati

21. Ubuyenzi

Ni agace ka Nyaruguru y’epfo muri za Nshili na Kivu

22. Mvejuru, Buhanga, Ndara

Ni uduce tumwe twa Nyaruguru, Huye na Gisagara (iruhande rwa Nyakizu)

23. Bwanamukari

Ni mu gace ka Huye na Gisagara

24. ubuganza

Ni mu gace ka Nyanza, Huye na Gisagara (Rusatira na Rubona)

25. Induga

Ni agace ka Muhanga, Ruhango na Nyanza ndetse na Kamonyi

26. Amarangara

Ni ibice bimwe bya Muhanga na Ruhango(Mukingi na Kanyarira)

27. Ndiza

Ni uduce twa Muhanga (Nyabikenke na Nyakabanda) n’uduce twa Kamonyi.

28. Amayaga

Ni igice cya Kamonyi y’epfo,Muhanga , Ruhango,Nyanza na Gisagara( ni igice cyose gikora ku ruzi rwa Kanyaru

29. Ubugesera

Ni akarere kose ka Bugesera