Iminsi Mikuru, gahunda yo gutega imodoka

December 23, 2024

Igihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, ni igihe haba hariho abagenzi bagana ahantu hatandukanye mu gihugu no hanze yacyo kwizihiza Noheli n’Ubunani, bigatuma haba ibura ry’imodoka n’umuvudo w’abantu muri Gare ya Nyabugogo.

Ubu hashyizweho ahantu hazakoreshwa mu gutega imodoka zijya mu ntara mu rwego rwo kwirinda umuvundo, gutanga serivisi nziza no kurinda abantu n’ibyabo.

Gahunda izakoreshwa; tariki ya 23-24 Ukuboza 2024 na 30-31 Ukuboza 2024 gusa.

Sitade ya Pele  (Nyamirambo)

Abagenzi bakoresha umuhora w’amajyepfo (Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru).

Gare ya Kabuga

Abagenzi bakoresha umuhora w’iburasirazuba (Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe).

Gare ya Nyanza/Kicukiro

Abagenzi bajya  i Bugesera

Gare ya Nyabugogo

Abagenzi bakoresha umuhora w’amajyaruguru (Gicumbi, Nyagatare via Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu).

Byatangajwe na RURA ( Urwego  rw’Igihugu rushinzwe  kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro.