Imiziririzo: umuntu n’ihene

January 3, 2024

  • Umuntu uguze ihene n’undi, iyo bamaze kugura bareba ikiziriko cyayo bakakigabana .Impamvu ni ukugirango iyo hene izororoke, kandi bombo bazatunge.
  • Umuntu iyo yonewe n’ihene, maze akifuza ko nyirayo atayitunga, ukundi, ajyana ihene, igihe ayigejeje iruhande rw’ikigega, akayiterura, akayereka mu kigega agira ngo:”Nabuze icyo nkurisha “(umutsima) iyo hene ntirara idapfuye.
  • Umuntu utunze ihene ntiyakwishima ngo agire ngo afite ihene y’imbyeyi, kuyishimira byatuma atazagera igihe atunga inka.
  • Ihene y’inyagazi iyo yuriye inzu bayica amatwi kuko iba ikunguye
  • Umuntu ushaka guhindura ihene ibyara amasekurume gusa, bayikubita igisura ngo ntizongere kubyara amasekutume ukundi.
  • Umuntu ufite isekurume y’ihene iyo agirango ayice ,abanza kuyitereza inzuzi ,iyo ziteze aragenda agatambika isekuru mu bikingi by’amarembo akayitambuka ,yamara kuyitambuka ,ihene akayikubita ubuhiri ku gakanu ngo “Ubonye iriya nyana y’imbwa ngo iranga ingoma “.Icyo gihe ibyo kwirabura kw’inzuzi ntibigire icyo bitwara.