Imyaka 20 (2005-2025)  ya Eric Senderi mu muziki mu Rwanda

December 30, 2025

Umuhanzi Eric Senderi ukwi ku izina rya SENDERI HIT INTERNATIONAL yatangiye umuziki mu mwaks wa 2005.

Senderi Hit yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kirehe, mu Murenge wa Nyarubuye.

Uyu muhanzi wigaruriye imitima y’Abanyarwanda yitabiriye amarushanwa atatu akurikiranye ya Primus Guma Guma Super Star ndetse anatwara Salax Awards eshatu zikurikiranye mu cyiciro cya Best Afrobeat Artist. Yahawe n’ibihembo bitatu bya Karisimbi Awards nk’umuhanzi ukunzwe n’abaturage ndetse n’igihembo cy’Umujyi wa Kigali cy’isuku n’umutekano.

Afite album eshatu ziriho indirimbo zigera kuri 40;  zirimo ’Twaribohoye’ iriho indirimbo 10, ’Icyomoro’ iriho indirimbo 15 na ’Intimba y’Intore’ iriho indirimbo 18 zigaruka ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka 20 ishize, Senderi Hit yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye birimo Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico mu 2010.

Senderi Hit azwi kandi nk’umuhanzi wagaragaje ubuhanga mu kuririmbira amakipe menshi y’umupira w’amaguru, bigaragaza urukundo afitiye siporo n’igihugu muri rusange.