• Home  
  • Ni iki abanyarwanda bakora mu mpeshyi?
- Imigenzo & Imigenzo

Ni iki abanyarwanda bakora mu mpeshyi?

Impeshyi mu Rwanda itangira hagati mu kwezi kwa gatandatu (Kamena) kugeza hagati mu kwezi kwa Cyenda (Nzeri). Ni hafi y’igihe cy’amezi atatu, kirangwa n’izuba  ndetse n’ubushyuhe, hakabaho n’imbeho mu masaha ya mu gitondo na ni mugoroba. Ni igihe abanyarwanda bakora imirimo itandukanye, ari abo mu mijyi ndetse no mu byaro, mu buzima bwabo bwa buri […]

Impeshyi mu Rwanda itangira hagati mu kwezi kwa gatandatu (Kamena) kugeza hagati mu kwezi kwa Cyenda (Nzeri). Ni hafi y’igihe cy’amezi atatu, kirangwa n’izuba  ndetse n’ubushyuhe, hakabaho n’imbeho mu masaha ya mu gitondo na ni mugoroba.

Ni igihe abanyarwanda bakora imirimo itandukanye, ari abo mu mijyi ndetse no mu byaro, mu buzima bwabo bwa buri munsi.  Dukwiriye kumenya ibintu abanyarwanda bakora mu iki gihe cy’izuba.

1.Impurikagurisha Mpuzamahanga (Expo Rwanda)

Abanyarwanda benshi bakunda kwitabira impurikagurisha Mpuzamahanga, ni impurikagurisha rifasha abantu kwerekana ibyo bakora, kugurisha, kumenyana n’abandi,  gusohoka, kwidagadura, guhaha, kumenyana.

Urubyiruko ruba rubonye umwanya wo kubona akazi, gusohoka, biba ari mu gihe cy’ibiruhuko, babasha guhura bakidagadura. Riba buri mwaka mu mpeshyi kuva 1997.

2.Gutembera

Abakunda gutembera, impeshyi ni igihe cyo gutembera ahantu hatandukanye mu gihugu, kujya gusura imiryango n’inshuti ahantu hatandukanye,  kuzamuka imisozi, ibirunga, kujya gutembera ku kiyaga cya Kivu,Muhazin na Mugesera. Abantu bari mu biruhuko babasha kuruhuka no gutembera aho bashaka.

Gukora urugendo rwa Congo Nile Trail, Camping, Kayaking n’ibindi.

3.Ibirori by’Umuganura

Umunsi mukuru ukomeye ku banyarwanda kuva mu gihe cyo ha mbere,  ari abari imbere mu gihugu ndetse no hanze ni ukwizihiza umuganura. Umunsi wo kwishimira umusaruro, ibikorwa byiza byagezweho, ari uguhera ku muntu ku giti cye, mu rugo, umuryango ndetse n’igihugu. Buri wese azirikana ku ntambwe yateye, kubyo yifuza kugeraho n’ibindi.

4.Urugendo Nyobokamana I Kibeho

Umubare munini w’abanyarwanda ni abakirisitu, ku itariki ya 15 Kanama , ubwo hizihizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assumption) abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye bateranira I kibeho (Nyaruguru) kwizihiza uyu munsi. Ni urugendo abantu bakora mu buryo butandukanye;ari abagenda n’amaguru n’abagenda n’imodoko..

5.Kwizihiza Umunsi mukuru wo kwibohora ( Iya 4 Nyakanga)

Ni itariki ikomeye kubanyarwanda, itariki hibukwaho umunsi wo kwibohora,  aho ingabo za RDF zafashe igihugu tariki ya 4 Nyakanga 1994, ni nyuma y’iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, hazirikanwa uruhare zagize mu guhagarika, gutabara abicwaga.

Mu gutegura uwo munsi haba amarushanwa y’imikino itandukanye y’igikombe cy’Amahoro

6.Gusarura ibihigwa

Mu mpeshyi aba ari umwero w’ibihigwa byinshi birimo; amasaka, ibigori, ibishyimbo, amateke, imyumbati,..ni igihe usanga hirya no hino mubakora imirimo y’ubuhinzi cyane cyane mu cyaro barimo basarura, bahura.

Abahinzi ba masaka, usanga barimo bakora amamera, bashigisha ibigage, abandi bafite urwagwa.

7.Gukora ubukwe

Abantu benshi bategura  ibirori bitandukanye mu gihe cy’impeshyi; cyane cyane ubukwe buri mu bintu bitegurwa cyane mu gihe cy’impeshyi kuko aba ari igihe cy’umucyo, igihe abantu benshi bakunda kuboneka, nta mirimo myinshi iriho.

Ni igihe kandi haba ibirori bitandukanye mu madini, aho abayoboke babo babyitabira.

8.Kwitabira ibitaramo

Mu mpeshyi ni igihe cyo kwishima hagati y’abavandimwe n’inshuti, ni yo mpamvu haba ibitaramo mu miryango itandukanye, ibitaramo abantu bakorera mu rugo. Abana babasha kwitabira ibitaramo bari kumwe n’ababyeyi n’abavandimwe babo.

Haba cyane ibitaramo by’imyindagaduro n’amaserukiramuco  akomeye mu mijyi itandukanye y’u Rwanda.

9.Koga

Kubera ubushyuhe buba buriho abantu benshi bakunda kujya koga, ari abaturiye hafi y’imigezi n’ibiyaga usanga abantu mu ngeri zitandukanye ; abana, urubyiruko, abakuru bajya koga. Ahantu hagenewe kongerwa (Piscine) bakira abakiriya benshi.

10.Guha amazi amatungo

Abakora ibikorwa by’ubworozi, mu gihe cy’impeshyi bakenera amazi menshi yo guha ubworozi bwabo cyane cyane aboroye inka.

Kera bashoranga inka mu migezi kubera kororera hanze byari byemewe, ubu barazidahira zikayanywera mu biraro.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.