Tariki ya 25 Nyakanga 2026, itorero Intayoberana ryateguye igitaramo “Gira U Rwanda”. Ni igitarano cya karindwi iri torero rigiye gukora kuva ryashingwa mu mwaka wa 2014.
Itorero Intayoberana rigizwe n’abana, urubyiruko n’abakuze bazwi mu kubyina neza imbyino za kinyarwanda, bagiye baseruka neza hano mu Rwanda no mu marushanwa mpuzamahanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza w’Intore Ndayizeye Emmanuel (uzwi ku izina rya Manu) hamwe n’abandi bari kumwe basobantuye ibyerekeye iki gitaramo, aho imyiteguro igeze, ubuzima na gahunda z’itorero mu myaka iri imbere.
Umutoza yavuze ko: << imyiteguro y’igitaramo irimo kugenda neza, ko bapfundikiriye abanyarwanda agaseke keza bazabapfundurira ku munsi w’igitaramo.>> Yakomeje asobantura ko iki gitaramo bise Gira u Rwanda avuga ko kugira u Rwanda ntacyo bisa nkacyo.

Itorero Intayoberana ni itorero ryashinzwe n’abahanga mu kubyina kinyarwanda, babikunda, bafite ubushake mu guteza imbere no gusigasira umurage w’u Rwanda binyuze mu gukundisha abana kubyina no gukunda umuco nyarwanda. Muri uyu mwaka ririzihiza imyaka 12.
Igitaramo kizabera kuri Serena Hotel (Big Tent), imiryango izaba ifunguye saa kumi (4pm).

Umutoza w’intore yavuzeko indamutso ikwiriye buri mu nyarwanda ari Gira u Rwanda, u Rwanda ruguhame.

