Filimi nyarwanda; Minimals in a Titanic World yerekanywe muri European Film Festival 2025

December 30, 2025

Ni filimi yakozwe na Philibert Aime Mbabazi Sharangabo, ivuga ku nkuru y’umukobwa Anita wakurikiye inzozi ze, ibyo akunda  byo kuririmba bikamugeza ku kubigira umwuga. Mu nzira ndende yanyuzemo agafungwa, akabura inshuti ye,..akajya kubyina ku tubyiniro…kugeza igihe inshuti ze zimufashije.

Filimi yagizwemo uruhare n’abantu bakomeye muri cinema nyarwanda, harimo Samuel Ishimwe na Nasser Naizi, Kivu Ruhorahoza, Amin Goudarzi, Amadou Massaer Ndiaye, Carine Umunyana, Remy Ryamugabe, Didacienne Nibagwire, Alexander Wadouh,Roxana Richters na Augustine Moukodi.

Yasohotse uyu mwaka, yerekanwe mu iserukiramuco Berlin International Film Festival mu Budage ku nshuro ya 75 yaryo na FESPACO 2025.