Emmanuel N’Djoke Dibango ni umuhanzi,umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Cameroun. Emmanuel yaririmbaga mu jyana ya Jazz, umuhanga mu gucuranga Saxophone na Vibraphone.Yateje imbere ijyana gakondo yo muri cameroun.
Yavukiye mu muryango ufite imico itandukanye ariko byatumye yose agerageza kuyimenya,gusa yamenye cyane uwa ba Douala,umuryango we wari utuye hafi y’uruzi rwa Wouri. Yajyaga gusenga mu masengesho ya nijoro mu rusengero rw’abaporoso,ari naho yatangiye kwiga ibya musika
Dore ibintu wamenya kuri Dibango
1. Emmanuel N’Djoke Dibango yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1933
2. Emmanuel N’Djoke Dibango yavukiye I Douala muri Cameroun
3. Papa we yavaga mu bwoko bw’aba Yabassi
4. Mama we yavaga mu bwoko bw’aba Duala, akaba yarakoraga ubudozi.
5. Yize mu ishuri ry’Abafaransa, ari naryo ryasusurukije ibirori byo kwakira Perezida Charles de Gaulle w’Ubufaransa wasuye Cameroun mu 1944.
6. Emmanuel N’Djoke Dibango yarazwi ku mazina y’ubuhanzi nka Dibango Papa Groove cyangwa Papa Manu
7. Dibango yaririmbaga mu jyana ya Makossa, African Rumba, AfroFunk, Afrobeat,Jazz na Gakondo.
8. Tariki ya 20 Werurwe 2014, Dibango yaririmbiye mu Muryango w’ubumwe n’ubwiyunge I New York ku munsi mukuru w’ururimi rw’igifaransa.
9. Dibango yasohoye Alubumu ya mmbere mu 1968
10. Dibando yasohoye Alubumu ya nyuma 2013
11.. Dibango yasohoye Alubumu zigera kuri 73
12. Dibango yakoranye n’abahanzi batandukanye hari mo nka T Bone Walker.Fela Kuti, Bernie Worrell n’abadi benshi.
13. Mu mwaka wa 2004, Dibango yabaye umuhanzi w’Amahoro wa Unesco.
14. Dibango yitabiriye amaserukiramuco akomeye, harimo nka Brecon Jazz festival mu 2009
15. Muri Nyakanga 2014, yizihije isabukuru ye y’imyaka 80 mu birori byabereye Olympia mu Bufaransa byateguwe na TV5Monde.
16. Tariki ya 8 Nzeri 2015,Michaelle Jean wari S.G wa OIF yagize Dibango yahawe ubushobozi nka Grand Témoin de la Francophonie muri Jeux Olympiques et Paralympiques de Rio mu 2016.
17. Dibango yamaze imyaka 59 (1961-2020) mu mwuga w’ubuhanzi.
18. Dibango yitabye imana tariki ya 24 werurwe 2020
19. Dibango yahitanywe n’icyorezo cya Coronavirus (Covid19)
20. Dibango yapfiriye mu gihugu cy’ubufaransa
21. Dibango yitabye Imana afite imyaka 86