Ni isomero riri mu Kigo cy’Urubyiruko kizwi nko kuri Rafiki (Rafiki Youth Center) riherereye mu murenge wa Rwezamenyo. Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye, biri mu ndimi zitandukanye, isomero ryakira abantu b’ingeri z’itandukanye; abana, urubyiruko, n’abakuze.
Gusoma
Isomero ryakira abantu bose kuza gusoma no gutira ibitabo, riifite ahantu ho gusomera no kwicara ukigira. Umubare munini wa barigana ni urubyiruko rw’abanyeshuri, ribafasha kubona ahantu ho kwigira.
Isomero rizwi kuva kera gufasha abana kubona ahantu bajya bakabasha gusubiramo amasomo yabo no gusobanturirana.
Kwandika
Isomero rifasha abana kugira umuco wo kwandika, aho riha umwanya abana kwandika inkuru, udutabo.Bimwe mu nyandiko z’abana ziboneka mu isomero.
Kwitabira ibikorwa
Isomero rifasha abarigana ibintu bitandukanye bibafasha nka ; English Workshop Corner, History Telling Group, no gukoresha ikoranabunga (imashini na iterineti).
Kubona uburenganzira bwo gutira igitabo ni ukwishyura amafaranga 5000 ku mwaka (Abonnement).
Ikigo cya Club Rafiki cyashinzwe mu 1974, gifasha abantu benshi kubona ahantu bahurira bakiga, bagasoma no kwiga.
Rikora Kuwa Mbere-Gatandatu: 9am-5pm
Ku muganda:1pm-5pm
Ryakira abantu bose kandi kurigana ni Ubuntu.










