Umugani Impyisi n’Imana

January 3, 2024

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse ku muganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Impyisi yari hamwe n’izindi nyamaswa,maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk’uw’izindi.Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n’uw’izindi nyamaswa.

Iryo joro ntiyasinzira,bucya yageze ku Mana.Irayibwira iti”Nyagasani,ntiwabwira impamvu yatumye umpa umurizo utameze nk’iyindi?Ese wabtewe n’iki?Imana irayisubiza iti”nyamara,ndasanga naraguhaye umurizo ugukwiriye.Ariko rero ubwo utawishimiye,ukaba ushaka urutaho,ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umurizo nguhe uwo wifuza.

Impyisi iremera.Maze Imana ishaka igisembe cy’iintama,iragifata ikizirika ku gahanga k’iyo mpyisi.Iti”ngaho genda ntukore kuri iki gisembe uze kukinzanira ni mugoroba.

Impyisi iragenda.Impumuro y’icyo gisembe iyitera ipfa.Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe.Ariko irihangana irakomeza.Igeze ku musozi wa kabiri,iba itangiye kukirigata.Ku musozi wa gatatu,amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana,iti:Hoshi!Izina ry’ubupfisi rirakampama!urubwa ruruta ububwa”.Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri.

Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe,yabuze uko yifata.Imana iyibonye iti:cya gisembe kirihe?Impyisi irasubiza iti:amerwe n’inzara byanyishe,ngiye gupfa ndakirya!Imana iti:nuko rero!Ubwo wakiriye,ntushobore kwihangana ngo ukigarure,wowe n’izindi mpyisi zose muzahorana iteka umurizo nk’uwo.Impyisi itaha ityo,ntiyongera kubaza Imana iby’umurizo wayo,igumana uwo yari isanganywe.

“iraguha ntimugura”