Month: December 2024

Inkuri z'ibirori

Kwita izina, umuhango umaze imyaka 20 (2005-2024).

Umwaka wa 2024, usobanura byinshi mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingangi. Ni umuhango umaze imyaka 20, hakaba hamaze kwitwa abana b’ingagi 395. Mu muco nyarwanda, umwana uvutse ahabwa izina, guha izi nyamaswa ni ukuziha agaciro, no kuzirinda kugirango zidacika. Dore ibintu ukwiriye kuzirikana kuri uyu muhango: 1.Kwita izina byatangiye mu mwaka wa 2005 2. […]

Indashyikirwa

Indashyikirwa 2024, Uwishema Olivier yahawe igihembo cya Diana Award mu buvuzi n’ubwami bw’ubwongereza

Uwishema Olivier ni umunyarwanda w’urubyiruko,  umuhanga mu bushakashatsi buteza imbere ubuvuzi, yahawe iki gihembo kubera imirimo akora mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi binyuze mu kigo yashinze.. Igihembo cyizwi nka Diana Award (cyitiriwe igikomangomakazi cy’Ubwongereza Diana) wabaye umugore wa mbere w’umwami Charles II, akaba ari nyina w’ibikomangoma William ba Harry. Uwishema yashinze umuryango udaharanira inyungu Oli […]

Indashyikirwa

Indashyikirwa 2024, amakipe ya KEPLER na POLICE muri Volleball zatwaye irushanwa ryo Kwizihiza imyaka 30 yo Kwibohora

Ikipe ya KEPLER y’abagabo n’ikipe ya Police y’abagore nizo zatwaye igikombe cyo kwizihiza imyaka 30 yo Kwibohora. Ni  ku nshuro ya kabiri  iri rushanwa mu mukino wa Volleball ryari ribaye muri uyu mwaka wa 2024. KELPLER yatsinze ikipe ya POLICE VC, iyitsinda seti 3-1 POLICE  WVC yatsinze ikipe ya APR WVC, iyitsinda seti 3 -1

Abahanzi

2024, Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage  ndangamuco Udafatika ku isi

Tariki ya 4 Ukuboza 2024  mu nama ya 19 y’Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’umuco (UNESCO)  mu kurengera umurage ndangamuco w’ibidafatika yabereye muri Asuncion muri Paraguay yashyize  intore z’u Rwanda mu Murage  Ndangamuco Udafatika ku isi. Intore ni izina ry’itsinda ry’ababyinnyi cyangwa umubyinnyi b’imbyino z’umuhamirizo w’intore. Intore zituruka mu muco wa kera mu […]

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.