Ibintu 22 ukwiye kumenya kuri perezida wa mbere wayoboye tanzaniya julius kambarage nyerere

September 1, 2023

Julius Kambarage Nyerere ni umunyatanzaniya, umunyapolitiki, impirimbanyi yabadakunda ubukoroni, umwanditsi w’ibitabo.

Dore ibintu wamenya kuri Julius Nyerere:

1. Julius Kambarage Nyerere yavutse taliki ya 13 /04/1922 

2. Nyerere Yavukiye Butiama, ni agace kari muri coloni y’Abongereza muri Tanganyika.

3. Nyerere ,Ise yari Umutware w’Abazanaki witwaga Burito Nyerere , ni umwe mubana 25 babayeho ba Burito Nyerere.

4. Mu kwezi kwa cumi 1942, Nyerere yaragije Amashuri ye yisumbuye yiyemeza gukomereza muri kaminuza ya Makerere iri muri Uganda mu mujyii wa Kampala Nyuma akomereza amashuri ye muri Kaminuza yo muri Scotland yitwaga Edinburgh.

5. Mu mwaka wa1952 yagarutse muri Tanganyika, aho yashakiye umugore ndetse akanahakorera akazi ko kwigisha.

6. Julius Kambarage Nyerere ni umutanzaniya w’umunyapolitike warwanyaga ubutegetsi bw’abakoroni.

7. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tanganyika guhera 1961 kugeza 1962 nyuma Aba perezida wa Tanganyika guhera 1964 kugeza 1965.

8. Perezida Nyerere yabaye Perezida wambere wa Tanzaniya 1964 nyuma y’uko babonye ubwigenge babukuye kubwami bw’Abongereza mu 1961.

9. Nyerere yayoboye Tanzaniya kuva 1964 kugeza 1985.

10.  Nyerere Yashinze ishyaka bitaga TANU ( Tanganyika African National Union), mu 1977 ishyaka rya TANU  rihinduka Chama Cha Mapinduzi, Perezida Nyerere yayoboye iryo shyaka kugeza muri 1990. Chama cha Mapinduzi yarifite intego yo guteza imbere ubumwe bw’Abanyafurika ndetse no gukorera hamwe.

11.  Nyerere yateje imbere gahunda yo gukorera hamwe nkabanyatanzaniya bitaga “Ujamaa”

12. Mu mwaka wa 1954, Nyerere yafashije ishyaka rye rya TANU gushaka   ubwingenge bwa Tanganyika Babukuye kubwami bw’Abongereza bwabakoronezaga   binyuze muri campaign yo gushaka ubwigenge bw’Abanyatanganyika, nkuko Abahinde babikoze kugirango babone ubwingenge babukuye K’Ubwongereza bwabakoronezaga. Nyereri yabigishaga gukora imyigaragambyo yo mumahoro kugirango abongereza babahe ubwingenge.

13. Mu mwaka wa  1961, Tanganyika yabonye Ubwingenge binyuze mubiganiro hagati ya Julius Nyerere ndetse n’abari abayobozi b’Ubwami bw’Abongereza.

14. Mu mwaka wa  1962,  Tanganyika yabaye Repubulika, Nyerere atorwa nka Perezida wa mbere wa Tanganyika.

15. Mu mwaka wa 1964 , Tanganyika yihuje n’ikirwa cya Zanzibar biba igihugu kimwe kitwa “TANZANIYA “ ni nyuma gato  y’impinduramatwara yabaye mu kirwa cya Zanzibar.

16. Mu mwaka 1967, Perezida Nyerere yashyizeho gahunda ya “UJAMAA’’ nkuburyo bwo gukorera hamwe. Icyogihe urwego rw’uburezi ndetse n’ubuzima zaragutse cyane.

17. Yateje imbere urwego rw’ubuhinzi binyuze mugukorera hamwe kw’Abanyatanzaniya. Ibi byatumye Tanzaniya yihaza mubiribwa ndetse ireka gutega amaboko inkunga z’Amahanga.

18.  Guverinoma ya tanzaniya yari iyo bowe na Julius Kambarage Nyerere  yahaga imyitozo ndetse nimfashanyo imitwe y’abanyafurika yarwanyaga ubukoroni bw’Abazungu yari mu majyepfo y’Afurika. Ibi byabaye mu 1978-1979 mu ntambara na  Uganda bituma Perezida wa Uganda wari uriho icyo gihe Id Amin ahirikwa kubutegetsi.

19 Mu mwaka wa 1985, Perezida Nyerere yasimbuwe na Ali Hassan  Mwinyi aba Perezida wa Tanzaniya wa kabiri. Gusa Nyereri yakomeje kuyobora ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) kugeza muri 1990.

20. Perezida Julius Kambarage Nyerere yabaye umuyobozi mwiza muri Africa ndetse yanahabwaga Icyubahiro nk’uwabashije kurwanya ubutegetsi bw’Abakoroni b’Abazungu  muri Afurika. Nyerere yarazwi  kukazina ka Mwalimu nkakazi yakoraga ataraza muri Politiki.

21. Perezida Julius Nyerere yahabwaga icyubahiro muri Tanzaniya kugeza aho bamwita “UMUBYEYI W’IGIHUGU” Father of the Nation”

22.  Perezida Julius Nyerere yatabarutse  taliki ya 14/10/1999. Afite myaka 77.