Ibintu kamere bitangaje muri Afurika

January 13, 2024

Umugabane ufite ibintu kamere bitangaje biri mu bihugu bitandukanye bigize uyu mugabane. Ni imirage kamere yabayeho nta muntu ubigizemo uruhare, ni ahantu karemano. Uhasanga kuva mu majyaruguru kugera mu majyepfo, iburasirazuba kugera mu burengerazuba no hagati.

1. Cape Agulhas

Ni ahantu inyanja y’ubuhinde n’inyanja ya Atalatika bihurira muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Cape Town. Amazi y’urwunyunyu avuye mu nyanja y’ubuhinde agahura n’amazi akonje avuye mu nyanja ya Atalatika, kuburyo uba ubona itandukaniro ryayo kanti ntabwo ahita yivanga.

2. Victoria Falls (Zimbabwe na Zambia)

Umurage ndangamurage uri ku mirage y’isi ya UNESCO, uzwi nka Victoria Falls ,uri ku ruzi rwa Zambezi, ukaba uhuriweho n’ibihugu bibiri Zimbabwe na Zambia. Ni kimwe mu bintu biri ku rutonde rw’ibintu birindwi bitangaje ku isi.

3. Ibirunga (Rwanda-RDC-Uganda)

Uruhererekane rw’imisozi y’Ibirunga iri hagati y’ibihugu by’ u Rwanda, Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo misozi izwi kubamo inyamaswa z’Ingagi zirimo gucika ku isi. Mu kirunga cya Sabyinyo niho ibyo bihugu bihurira.

4. Uruzi rwa Nile (Ethiopia-Sudan-Egypte )

Uruzi rurerure muri Afurika, rureshya na metero 4650. Ni uruzi rufata isoko yarwo mu bihugu by’u Rwanda na Burundi rukagenda rwirohamo andi mazi ava mu bihugu bigera kuri 10. Mu gihugu cya Sudan niho hahurira Nile Blue na Nile Blanc maze rukaba uruzi rumwe, rukomeza rugana muri Egypte aho rwirohera mu Nyanja ya Mediterane.

5. Kazungula, ihuriro ry’ibihugu bine

Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine aribyo Zimbabwe, Zambia, Botswana na Namibia, ibyo bihugu byose bigahurira ku ruzi rwa Zambezi.

6.Amashyamba ya kimeza (Gabon- Rep.CentrAfricaine-RDC)

Amashyamba afatwa nk’ibihaha by’isi kubera uruhare ibiti bigira mu gutanga umwuka mwiza mu kirere. Mu bihugu biherereye muri Afurika yo hagati bifite ubuso bunini bw’amashyamba, ibiti birebire, amashyamba y’inzitane, acumbikiye inyamaswa zitandukanye, kandi atuma hagwa imvura nyinshi.

7. Ubutayu bwa Sahara

Ubutayu bunini ku isi, bufashe umwanya munini aho buherereye, bugabanya Afurika ya Ruguru n’iy’epfo. Bukora ku bihugu bigera ku 10 aribyo Niger, Maroc, Mali, Libia, Algeria, Egypte, Maurtanie,  Tchad, Sudan, Tunisia  .

Hari n’ubutayu bwa Karahari buherereye mu majyepfo ya Afurika.

8.Umusozi wa Kilimanjaro (Tanzania)

Afurika izwiho kugira imisozi miremire, ahantu hafasha abashaka gutembera mu misozi, guca uduhigo two kuzamuka imisozi. Imisozi miremire ibokena muri  Afurika y’uburasirazuba birimo; Tanzania, Kenya, Rwanda, Uganda, Ethiopia, Eritrea.  Umusozi waKilimanjaro (Tanzania) ni umwe mu misozi miremire ku isi.

9.Ibirwa

Afurika ikikijwe n’inyanja, muri izo Nyanja harimo ibirwa (Madagascar, Mombasa, Zanzibar, Seychelles, Sao Tome & Principe, Maurice, Lamu,…) bituwe cyane, muri byo hari ibigize ibihugu. Ikirwa cya Madagascar ni kimwe mu birwa binini, kikaba igihugu mu bihugu bigize uyu mugabane, giherereye mu Nyanja y’ubuhinde.

10. Robben Island (South Africa)

Ikirwa cya Robben gifite km2 5,18, kiri mu nyanja ya Atalatika, hafi y’umujyi wa Cape Town. Ni ikirwa cyashyizwe mu mirage y’isi ya UNESCO, ni ahantu hazwi kuba harafungirwaga abantu mu gihe cya Apparteid muri Afurika y’epfo. Ahantu hafungiwe nyakwigendera Perezida Nelson Mandela. Kizwiho ubusobanuro bw’ubumuntu, demokarasi n’uburenganzira ku kiremwa muntu.

Ifoto: Uruzi rwa Niger: Yafatiwe mu mujyi wa Niamey/Niger (Umurage Wacu Group)