Imana yirirwa ahandi igataha i rwanda

September 1, 2023

Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye ibyiza n’amahirwe bibwira ko bibaye ku Rwanda gusa,andi mahanga atabonye.Ubwo nibwo wumva bavuga bati:”Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda”.Uyu mugani ukomoka kuri Runukamishyo wabayeho ku ngoma ya MibambweI Mutabazi ahagana mu wmaka wa 1400(1356-1386);ariko kandi wabaye gikwira biturutse kuri Cyirima Rujugira ahasanga mu mwaka wa 1700(1699-1730)

Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa ni umupfumu wadutse mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro Mutabazi .Akaba rero yarahingutse mu Rwanda aturutse mu Ndorwa y’u Butumbi.Runukamishyo ngo yari n’impumyi ku buryo yerekeza mu Rwanda yari arandaswe n’umuhungu we witwa Nsinga.Nuko baza berekeza i Gasabokwa Mibambwe Sekarongoro Mutabazi.

Uyu Runukamishyo ni na we musekuruza w’abasinga b’Abanukamishyo bo mu nzu y’Aboshya.Ngo yadukiye rimwe na Nkongori sekuru w’Abega bitwa Abakongori;na Ndejuru sekuru w’abega bitwa Aberejuru.Abo bose bavuye i Butumbi ni ko baje baragura.Iyi miryango ni nayo yakomeje kugira umuhango wo kuragurira umwami inka n’Inkoko.Mbere ya bo mu Rwanda abahanuzi ngo baraguzaga umutwe  gusa.

Runukamishyo n’umuhungu we Nsinga bageze i Gasabo ,igihe bazamuka ku musozi bahasanga inka zirisha;Runukamishyo azumvise ati:”Mbe  Nsinga izo nka ntiziri mo inka y’igitare ihaka uburiza”?Undi ati:”Izirimo”!

Barikomereza bajya ibwami.Runukamishyo amaze kuremya ubuhake neza,abwira Mibambwe ati:”Hariya twahasanze inka y’igitare ihaka uburiza uyishingane kuko ariyo izaguha imitsindo”!Inka bayishinga nyirayo bati:”Iyo nka nijya kubyara uramenye uzayireke yibyaze ntuzagere uyibyaza”!

Bukeye inka irerera imara iminsi ine itarabyara!Nyirayo ararambirwa abona ko inka ye igiye gupfa arayibyaza!Runukamishyo abwira umwami ati:”Abantu bagoma kwinshi !Wa mugabo yabyaje yanka ye!Wari ugiye kuzatsinda amahanga bitaguteye ibyorezo ,none uwo mugabo yakoze iyo nka mu nda!Akoze ababyeyi mu nda:uzatsinda ubanje kwohereza imbaga;ugiye kuzica abo muva inda imwe,n’abo ubyaye n’abo uhatse.Uno mugabo ayogoje igihugu”!

Yongeraho ati:”Ariko rero noneho  nubwo yabigize;muramubuze kuzazirika icyo kimasa inka ibyaye!Bagishyire mu kiraro gusa ntihazagire umugozi ugikoraho”!Babibwira uwo mugabo.

Bukeye ikimasa gikurana umururumba ,kikamena ikiraro maze nyiracyo arakizirika!Runukamishyo aba yageze ibwami ati:”Wamugabo yongeye gukora ishyano kani!Yaziritse cya Kimasa:azanye ingoyi mu Rwanda!Azaniye  umuwami kuzajya aboha abatutsi kandi bitajyaga  kuzabaho inka zigiye kujya zizanwa n’umugozi”!

Bukeye ikimasa kimaze gukura,Runukamishyo ati:”Ni mukizane bagiye imbuto y’umwami bakimuragurire”.Barakizana bagiye kukibikirira mu gikari cy’umuturage waho,bagikojeje umushyo kirasimbuka,injishi kirazica kiratwaza kimena urugo!