Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

Inkuru zo Gusoma

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

Abanditsi

#Gusoma2026, ibitabo 12 abantu bakwiriye gusoma

Ni ibitabo wasoma nibura buri kwezi ugasoma igitabo. Ugendeye kuri buri kwezi wabasha gusoma ibitabo 12

Inkuru z'Ibirori

Abanyafurika bahembwe na Tusk  muri uyu mwaka

Ikigo cya TUSK Conservation Awards  gitanga ibihembo kubantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije, mu

UNESCO 2025, imijyi yashyizwe ku rutonde rwa

Uyu mwaka wa 2025, UNESCO yahisemo imijyi 72 mishya mu mijyi yo ku isi, mu

Unesco yabonye umuyobozi mushya 2025.

Ni mu nama ya 43 ya UNESCO yabaye tariki ya 30 Ukwakira-13 Ugushyingo 2025, mu

Kwita izina 2025, abise izina abana b’ingagi

Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu mwaka wa 2005, ni umuhango ubera mu Kinigi mu

Amafunguro

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • Ingamba 6 wafata kugirango mwaka mushya uzakubere mwiza.
- Imigenzo & Imigenzo

Ingamba 6 wafata kugirango mwaka mushya uzakubere mwiza.

Ni byiza gutangira umwaka ufata ingamba, intego cyangwa imigenzo myiza wagenderaho kugirango umwaka uzabe mwiza. Ni ibintu umuntu wese yakora kugirango ubuzima buzabe bwiza. 1.Gufata ingamba nziza zifatika Kumenya ingamba ufashe, kubera iki ugomba gufata iz’ ingamba? Kureba ahantu wandika izo ngamba , ntimba ushaka kubaka cyangwa kugura inzu, kuzigama 1 Miliyoni, , gutembera ahantu […]

Ni byiza gutangira umwaka ufata ingamba, intego cyangwa imigenzo myiza wagenderaho kugirango umwaka uzabe mwiza. Ni ibintu umuntu wese yakora kugirango ubuzima buzabe bwiza.

1.Gufata ingamba nziza zifatika

Kumenya ingamba ufashe, kubera iki ugomba gufata iz’ ingamba? Kureba ahantu wandika izo ngamba , ntimba ushaka kubaka cyangwa kugura inzu, kuzigama 1 Miliyoni, , gutembera ahantu runaka, gukora ubukwe, gutsinda ku ishuri, kubona Permis, kuzamuka umusozi,..

Ni ngombwa kwibuka igihe ushaka kugerera kuri izo ngamba, kwiha igihe runaka cyo kuba warangije kugikora cyangwa kukigeraho.

2.Kugira intumbero ikakugumaho

Ni byiza kugira intumbero ku ntego uba wafashe, suyiveho haba mu mvura cyangwa ku zuba! ukayandika ahantu, ukumva ko iyo ntego ari ikintu kidahinduka ntubwo byagenda gute. Ni kwikuriramo ibyo bintu ukabitekerezaho, ukabyifuza, umubiri wawe ukabibamo, ukabihumeka.

Urugero: Ushaka kuzabona Permis de Conduire, byandike ku gapapuro, ugashyire mu ikofi yawe. Ushobora no kubishyira ku gikuta mu cyumba, muri agenda yawe, ku buryo udashobora kumara umunsi umwe cyangwa ibiri utabirebye.

3.Kuganiriza umuntu ukuri hafi.

Ni byiza kumenya abantu tubwira ibintu, guhitamo inshuti yawe cyangwa umuvandimwe wawe uganiriza ingamba ufite. Kureba umuntu wizeye pe ukamuganiriza intego/ingamba ufite kugirango utazicuza impamvu wabimubwiye.

Bisaba kubona umuntu wizeye, ugira ibanga, ukwifuriza kugera kuri izo ngamba n’igihe utayigezeho akakumva, akakwifuriza gukomeza.

3.Gufata intego zidahinduka

Kugira intego zidahinduka ntubwo zaba ntoya ariko zihoraho, zifasha kuzagera ku ntego nini. Bifasha kubaka umubiri, bifasha kwiyitaho, zifasha kudasesagura, bifasha  gutekereza neza, kugira ibitekerezo byiza.

Urugero: Gukora siporo iminota 30 cyangwa isaha ku munsi

                 Kunywa litiro 2 cyangwa 3  z’amazi ku munsi

                 Kugabanya kurya inyama z’umutuku.

                Gusoma iminota 30 cyangwa isaha ku munsi

                Guhagarika bintu bibi; itabi, inzoga, ibiyobyabwenge, urusimbi,

                Kugabanya guhura n’abantu bakujyana (ikigare) mu bibi.

                Kujya gusenga  nyuma y’akazi.

5.Gukora cyane amasaha 2 ku munsi

Gufata amasaha abiri ugakora cyane ikintu ushaka, ku mushinga urimo ukoraho. Waba uri umukozi w’abandi, wikorera, uri umunyeshuri,  bitanga umusaruro mwiza cyane. Bishobora kuruta amasaha wakora y’icyumweru  cyose ujagaraye. Ushobora no kuyongera, icyangombwa ni ukwiye intego yo guha umwanya ikintu urimo ukora/akazi ushinzwe.

Kwirinda kureba muri Telefone, kureba filimi, gusohoka, kubara inkuru,..ufite akazi cyangwa ikintu cy’ingenzi cyo gukora ugomba kurangiza.

6.Guhura n’abandi

Kuba wenyine ni bibi, birica. Ni byiza gufata umwanya ugahura n’abandi (Inshuti, abavandimwe, abaturanyi, abantu mukorana,…) mu bintu byiza;  mu kaganira, mu gaseka, kujya gusangira, kujya gukina, gukora ibikorwa by’ubukorerabushake, kureba filimi, kwiga ikintu gishya, kujya muri korali, gukora siporo rusange, kuzamuka imisozi n’abandi.

Kuba wenyine sibyiza, wihugiyeho, ukora cyane, bitera indwara zo kwiheba, zo kuba imbata y’ikintu. Iga gufata intego zo guhura n’abandi. Umuntu uba wenyine ni ikibazo.

Ibyishimo sibiboneka mu kugera ku gasongero k’umusozi. Ibyishimo ni uburyo uba warakoresheje mu gushobora kuzamuka uwo musozi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.