Umunyabugeni icyimanimpaye jean damascene

September 1, 2023

Umunyabugeni Icyimanimpaye Jean Damascene ni umunyabugeni utuye mu mujyi wa Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba. Ni umunyabugeni wabitangiye  mu mwaka  1998, akiri muto, aho yafashaga Papa we gushaka ibikoresho no guconga ibihangano bye.

Mu 2001 ntibwo yakoze igihangano cye cya mbere, ni igihangano cy’inzovu aho yakigurishije amafaranga ibihumbi 15 000 y’amanyarwanda.Kuko yumvaga akunda inyamaswa cyane,maze ashaka ukuntu yazimenyekanisha binyuze mu bugeni.

Ni umunyabugeni ufte umwihariko wo gukora ibihangano bye mu biti, ni ibintu yagize iby’umwuga kuko byamukujie, arubaka ubu biramutunze hamwe n’umuryango we, akaba abimazemo imyaka 20.

Yafashijwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubukerarugendo(RDB) mu gushaka amahugurwa atandukanye arimo nkayo yahawe na GZD. Kandi na we yagiye yigisha abantu batandukanye harimo abavuye kurugerero, abantu bo muri PPMR mu Karere ka Musanze, Kinigi, Cooperative COPABU(Kinigi).

Ibihangano bye wabisanga ahantu hatandukanye harimo no kuri Hotel Muhabura (Musanze),Guest House(Kinigi),Serena Hotel, Gorilla Hotel, Socola(Kinigi) n’ahandi hatandukanye bakunze ibihangano bye by’umwihariko wo mu biti. Ni we wari warakoze igihangano cyari ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali(Kanombe).

Mu kubungabunga ibidukikije, Icyimanimpaye avugako atangiza amashyamba, kandi ko nawe yateye amashyamba avanamo ibiti akoresha mu bugeni bwe. Mu biti akoresha harimo imisave, Sharanda n’ibindi bikura vuba.

Nk’umurage yakomoye ku babyeyi be, ubu nawe afite umwana w’imyaka 9 watangiye gukurikiza impano ye, aho amufasha bimwe na bimwe iyo avuye ku ishuri kandi na we akabasha gukora utugagi n’utuntu batwaramo imfunguzo(Porte Clé).

Ushaka ibihangano bye, cyane watembereye mu mujyi wa Rubavu, nahandi waba uri. Ushaka no kwiga n’ibindi bisobanuro ku kazi ke, wamuhamagara kuri 0788429754/ 07844351111.