Kigali 2021, ibihembo “Les Trophées Frarncophones du Cinéma” ku nshuro ya karindwi

August 19, 2023

Ku nshuro ya karindwi, ibihembo bya sinema bizwi nka  Les Trophées Francophones du Cinéma byatangiwe I Kigali, tariki ya 4 Ukuboza 2021, ni ibihembo bifatwa nk’ibya mbere bitangwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa bitangwa mu Ukuboza buri mwaka.

Ni ibihembo byatanzwe nyuma y’igihe,  kuva tariki 26 Ukwakira 2021, habaye ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu mu mashuri y’isumbuye na Kaminuza mu mu mujyi wa Kigali, Huye, Karongi, Musanze na Rwamagana. Filimi 12 ngufi zo mu bihugu bitandukanye ndetse n’iz’abanyarwanda zerekankwe aho hantu kandi  ku buntu. 

Ibyiciro  icyenda nibyo byahebwagamo abantu batandukanye: 

Trophée Francophone de l’Interprétation Feminin 2021, Hend Sabri, muri filimi Noura rêve (Tunisie)

Trophée Francophone de l’Interprétation Masculine 2021, Zain Al Rafeea,  muri filimi Capharnaüm(Liban).

Trophée Francophone du Second rôle Feminin  2021, Yamie Grégoire , muri filmi Kuessipan (Canada). 

Trophée Francophone du Second rôle Masculine 2021, Serge Kanyinda, muri filimi Maki’la (RDC)

Trophée Francophone de la Réalisation  2021, Joël Karekezi, muri filimi La Miséricorde de la Jungle (Rwanda).

Trophée Francophone du Scénario 2021, Alaa Eddine Aljem, muri filimi Le Miracle du Saint Inconnnu (Maroc).

Trophée Francophone du Court Métrage 2021, Meryam Joobeur, muri filimi Brotherhood (Tunisie)

Trophée Francophone du Long Métrage documentaire 2021, Chloé Aïsha Boro , muri filimi Le Loup D’Or de Barolé (Burkina Faso)

Trophée Francophone du Long Métrage de Fiction 2021, Nadine Labaki () muri filimi Capharnaüm (Liban).

Hatanzwe n’igihembo cyo gushyigikira uruganda rwa sinema mu Rwanda, cyahawe Aquilla Magnifique Nsanzemaliya (imyaka 21) umunyeshuri muri African Leadership University. Ni mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko ruri muri sinema.

Umuyobozi mukuru yari Minisitiri Rosemary Mbabazi (Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko) Amb. Masozera Robert ( Umuyobozi wa Rwanda Cultural Heritage Academy), Nicola Bellomo (Uhagarariye European Union mu Rwanda), Abderrahmane Sissako (Perezida wa ATFCiné)  Isabele Kabano (Umukinnyi wa sinema muri sinema mu Rwanda) ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na sinema.

ATFCiné yashyize imbaraga mu kuzamura impano mu ruganda rwa sinema mu Rwanda muri iki gihe cyo gutanga ibi bihembo, kubaka ahazaza hafite imbaraga ha sinema nyarwanda. Habayeho  amahugurwa n’ibiganiro hamwe n’inararibonye, abakora, abafite uburambe muri sinema bavuye mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa. Ni ibikorwa byagiye byitabirwa n’abiga ibya sinema mu Rwanda kubufatanye na Myculture, Rwanda Film Office, Rwanda Cinema and Audiovisual Media Schools n’abandi bigisha cyangwa batanga amahugurwa mu byerekeye sinema.

Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena, bihagarariwe na Carole Karemera, biyoborwa n’umunyarwenya Micheal Sengazi, byanyuraga ku binyamakuru RBA na TV5 Monde

Ibihembo byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2013 (Dakar), 2014 (Paris), 2015 (Abidjan), 2016 (Beyrouth), 2017 (Yaoundé ),2018 (Saint Luis), 2021 (Kigali).