Kigali: Ibintu 5 ukwiriye kumenya mu gutegura urugendo mu mujyi wa Kigali

December 19, 2023

Umujyi wa Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda kuva mu 1962. Kuva mu mwaka wa 2006, umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kirometero kare 738 (738 km2) ukaba urimo igice cy’umujyi n’igice cy’icyaro. Ni umujyi utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 1,200.

Hari uburyo bwinshi bufasha abantu gukora ingendo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero zawo,  hari ukugenda n’amaguru, kugenda n’ ibinyabiziga igare, moto cyangwa imodoka. Waba uri ahantu abantu bategera imodoka hose wabasha kubona uko ugera aho ushaka kujya.

Dore ibintu 5 ukwiriye kumenye mu gutegura urugendo mu mujyi wa Kigali:

1. Kuba ufite ikarita TAP & Go

Mbere na mbere ni byiza kubanza kubona ikarita ya Tap & Go, ikarita igura amafaranga 1000 y’amanyarwanda, hariho 500 uhita utangiriraho ukoresha ingendo. Ni byiza kumenya kuba ufiteho amafaranga ahagije bitewe naho uteganya kujya. Ni ikarita ukoza ku ka mashine kari ku muryango, hakavanaho amafaranga angana n’urugendo ugiye gukora. Ni byiza kwirinda kubyigana ukozaho hari igihe mubyigana akavaho cyangwa wakwinjira ugasanga imyanya yashize!.

2. Kuba uzi numero ziranga imodoka igana aho ujya

Imodoka zikora ingendo rusange (Bus/Coaster) zifite imibare yanditse imbere, igaragaza aho iyo modoka igana. Kandi imodoka iba isize irajye bitewe naho yerekeza na ikigo cyemerewe gutwara abagenzi aho.

3. Gutega moto

Abamotari nibo bantu bazi ahantu henshi mu mujyi wa Kigali! Moto niyo ifasha kwihuta iyo uri mu rugendo rwihuta. Kumenya aho ugana bifasha umumotari, kuko ahenshi mu mujyi hazwi ku mazina yaho! Umumotari aguca amafaranga mukumvikana.Hariho n’uburyo bwo kubara ibirometero ugenze, akaba aribyo wishura bigendewe ku giciro cyagenwe kuri kirometero. Ntuzibangirwe kwambara ingofero (Casque)!

4. Gutega Taxi Voiture

Gutega imodoka ntoya zizwi nka Taxi Voiture nabyo birafasha mu rugendo hano mu mujyi wa Kigali. Ushaka kujya ahantu wumva ufite umutekano uhagije, ahantu wumva hagendeka, gutega Taxi Voiture biroroshye. Murumvikana ku giciro cy’urugendo bitewe naho ugana. Ubu haje n’uburyo bwo gukoresha akamashini kabara ukishyura bitewe n’ibirometero ugenze bigendewe ku giciro cyagenwe kuri kirometero.

5. Gukoresha ikoranabuhanga

Guhamagara ikinyabiziga kikagusanga aho waba uri hose ukoresheje ikoranabuhanga, application ushyira muri telefone yawe,  ni uburyo bufasha mu ngendo mu mujyi wa Kigali haba kuri moto na Taxi Voiture. Ugomba kumenya gukoresha ubu buryo kuko burizewe.