Month: April 2024

Repubulika

Rwanda 2017, amatora ya Perezida wa Repubulika

Amatora yo guhitamo umukuru w’igihugu yabaye 3 Kanama 2017 mu gihugu imbere, na 4 Kanama 2017 mu mahanga. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora ni Prof Kalisa Mbanda. Harimo abakandinda batatu: Umukandinda w’Umuryango FPR: Paul Kagame Umukandinda w’ingenga: Mpayimana Philippe Umukandinda wishyaka Democratic Green party: Habineza Frank Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavuze ko abanyarwanda mu gihugu imbere […]

Repubulika

Rwanda 2010; ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku munsi wo kurahira

Banyakubahwa Bakuru b’Ibihugu muri hano; Banyakubahwa Bashyitsi mwaje muhagarariye Abakuru b’Ibihugu byanyu; Banyakubahwa Bayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu cyacu; Bashyitsi bahire; Nshuti z’u Rwanda; Banyarwanda, Banyarwandakazi; Nejejwe no kubaha ikaze mwese. Nishimiye cyane Abakuru b’Ibihugu by’Inshuti baje kwifatanya natwe mu birori by’uyu munsi. Banyakubahwa, kuza kwanyu miri ibi birori ni ikimenyetso gishimishije kandi kigaragaza ubumwe […]

Repubulika Uncategorized

Rwanda 2010, amatora ya Perezida wa Repubulika

Amatora yo guhitamo umukuru w’igihugu yabaye tariki ya 9 Kanama 2010 mu gihugu imbere. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Karangwa Chrysologue. Harimo abakandinda bane; Paul Kagame (Umuryango FPR), Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo (PSD), Dr Prosper Higiro (PL) na Dr Alvera Mukabaramba (PPC). Tariki ya 17 Kanama 2010, nibwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ibyavuye mu matora […]

Repubulika

Rwanda 2003, amatora ya Perezida wa Repubulika

Amatora yabaye tariki ya 25 Kanama 2003, harimo abakandinda bane; Paul Kagame (ishyaka FPR), Faustin Twagiramungu (Wigenga), Jean Népomuscène Nayinzira (wigenga) na Alvera Mukabaramba (PCC). Abanyarwanda batoraga bari hafi miliyoni enye, ibyavuye mu matora byatangajwe tariki ya 26 Kanama 2003. Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora  Karangwa Chrysologue. Paul Kagame yagize amajwi 3 544 777 angana […]

Jenoside

#Kwibuka30, amazina 9 y’abanyapolitike bongewe ku Rwibutso rwa Rebero

Tariki ya 13 Mata 2024, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Rebero mu mujyi wa Kigali hatangajwe amazina icyenda y’abandi banyapolitiki bishwe bazira kwitandukanya na politiki y’amacakubiri. 1.Ngulinzira Boniface 2.Dr. Habyarimana Jean Baptiste 3.Ruzindana Godefroid 4.Rwabukwisi Vincent 5.Ndagijimana Callixte 6.Nyagasaza Narcisse 7.Gisagara Jean Marie […]

Imigenzo & Imigenzo

UKO KWIBA UMUKOBWA BYAKORWAGA KERA

Kera umusore washakaga kwiba umukobwa ngo amurongore yashoboraga gukoresha uburyo butandukanye ngo abigereho: Aha umusore yashakaga umwishywa (icyatsi) maze akawutera wa mukobwa yifuza agira ati”Ndakurongoye”ubundi akamucira imbazi (amata).Uwaburaga imbazi yamuciraga inzoga cyangwa se amazi icyingenzi nuko yavugaga ati”Ndakurongoye”ubwo nta kundi iwabo w’uwo mukobwa bakamumuha. Umukobwa wibishijwe amazi iyo yabaga adashaka uwo musore yaragendaga ku mugezi […]

Abanditsi

Mu mujyi wa Kigali rwagati, amasomero wagana

Umuntu uri mu mujyi wa Kigali ashaka ahantu yakwicara, akaba asoma igitabo, akora ubushakashatsi, ahantu wajya hatuje ukaba wandika, ugahura n’abandi bantu bakunda gusoma.  Mu mujyi rwagati hari ahantu wagana hatandukanye, bafite ibitabo bitandukanye mu ndimi zitandukanye, ushobora kugana k’ubuntu kandi ushobora no gutira. 1.Isomero rya Goethe Institute Inzu ndangamuco y’abadage izwi ku izina rya […]

Abanditsi

Mutarama 2024, Ibitabo bishya byasohotse bwa mbere mu Rwanda

1. Le Soleil se souvient Igitabo cyasohotse tariki ya 9/Mutarama/2024 muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, cyanditswe n’umunyarwandakazi Safari Claire. ………………….Ahantu hamwe mu burengerazuba bw’u Rwanda, inshuti ebyiri zo mu buto, zari zifite ubwoko butandukanye, zanyuze muri bihe bikomeye muri icyo gihe cy’amabyiruka yabo. Umwe mu buroko undi yaracitse ku icumu….Nyuma y’imyaka 25 y’ubwo bwicanyi, […]

Jenoside

Kwibuka 30, abagore bayoboye imiryango mpuzamahanga ikomeye ku isi baje mu Rwanda

Tariki ya 7 Mata 1994-Tariki ya 7 Mata 2024. Imyaka 30 irashize mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi. Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 ayo marorerwa, haje inshuti z’u Rwanda zo hirya no hino ku isi. Dore abagore bakomeye, harimo n’umunyarwandakazi bayoboye imiryango mpuzamahanga baje kwifatanya n’abanyarwanda. Louise Mushikiwabo (Organisation Internationale de la […]

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.