Blog

Ibyiza Nyaburanga

Ibintu 22  bikurura abantu muri Afurika

Umugabane wa Afurika ni umugabane ufite ibintu byinshi bikurura abantu, hari ibintu nyaburanga, ahantu ndangamateka, ndangamuco, imiterere kamere yihariye. Afurika ni umugabane ukikijwe n’inyanja y’Ubahinde, inyanja ya Atalatika, inyanja ya  Mediterane n’iy’umutuku. Izo Nyanja zikaba zitanga umucanga mwiza abantu bakunda gutembereraho. Haboneka n’ibiyaga byinshi n’imigezi miremire byose bituma haboneka ibyo kurya byinshi biva mu mazi. […]

Amateka y'Ahantu

Afurika, Ibihugu binini bigize umugabane wa Afurika

Afurika ni umugabane wa kabiri mu migabane minini ku isi nyuma ya Aziya. Ufite ubuso bwa km2 30,37, ugizwe n’ibihugu 54, utuwe n’abaturage bagera kuri biliyari 1,216 (2016). Ukikijwe n’inyanja ya Atalatika, ubuhinde na Mediterane. Afurika igizwe n’imirage kamera myinshi irimo amazi, amashyamba, inzuzi n’imigezi myinshi, bituma ibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima byinshi. Umugabane wa Afurika,ugabanyjemo ibice, […]

Amateka y'Abantu

Ibintu 11 wamenya ku  muhanzi Tony Allen

Tony Allen ni umuhanzi w’umunya Nigeriya, wamenykane mu kuririmba ijyana ya Afrobeat, ari no mubayihanze. Dore ibintu wamenya kuri Tony Allen 1. Tony Allen yavutse tariki ya 12 Kanama 1940 2. Tony Allen yavutse kuri mama we w’umunya Ghana na Papa we w’umunya Nigeria. 3. Tony yatangiye akora mu kigo cya Nigeria Broadcasting Corporation  aho […]

Amateka y'Abantu

Ibintu 15 wamenya ku muhanzi Mory Kanté

Mory Kanté ni umunyaguineya, wamenyekanye nk’umuhanzi mu kumenyekanisha umuziki w’injyana ya Kinyafurika ku rwego mpuzamahanga. Mory Kanté yari umuhanzi kandi akandika n’indirimbo. Dore ibintu wamenya kuri Mory 1. Mory Kanté yavutse tariki 29 Werurwe 1950 2. Mory Kanté yavukiye mu gihugucya Guinée. 3. Ababeyi be, Papa we yari Eid Hadji Djeli Fode na Mama we […]

Amateka y'Abantu

Ibintu 10 wamenya ku muhanzi Hamid Cheriet

 Hamid Cheriet ni umuhanzi w’umunyaligeriya, wamenyekanye mu ndirimbo z’ijyana yiranga umuco wa  Kabyle n’ababeriberi. Ni umuhanzi, umwanditsi, utunganya indirimbo, yari afite ubuhanga bwo gucuranga gitari. Dore ibintu wamenya kuri Hamid 1. Hamid Cheriet yavutse mu mwaka wa 25 Ukwakira 1949 2. Hamid Cheriet yavukiye I  Beni Yenni mu Ntara ya Tizi Ouzou mu gihugu cya […]

Amateka y'Abantu

Ibintu 21 wamenya ku muhanzii Dibango

Emmanuel N’Djoke Dibango ni umuhanzi,umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Cameroun. Emmanuel  yaririmbaga mu jyana ya Jazz, umuhanga mu gucuranga Saxophone na Vibraphone.Yateje imbere ijyana gakondo yo muri cameroun. Yavukiye mu muryango ufite imico itandukanye ariko byatumye yose agerageza kuyimenya,gusa yamenye cyane uwa ba Douala,umuryango we wari utuye hafi y’uruzi rwa Wouri.  Yajyaga gusenga mu masengesho ya […]

Amateka y'Abantu

Ibintu 17 wamenya ku muhanzi Nsanzamahoro Denis

Nsazamahoro Denis ni umunyarwanda, umukinnyi n’utuganya sinema. Denis yari intararibonye muri cinema, yakinnye muri filimi izitandukanye haba mu Rwanda n’izo mu mahanga. Denis yarazwiho kuba yari umukinnyi mwiza muri filii yabaga yakinnemo, umuntu ukunda umwuga akora, akitanga, akifuza kuwuteza imbere hano mu Rwanda. Dore ibintu wamenya kuri Denis 1.Denis Nsanzamahoro yavutse mu 1976 2. Denis […]

Amateka y'Ahantu

INZUZI NDENDE MURI AFURIKA

Afurika ni umugabane wa gatatu mu migabane minini igize isi, ugizwe n’ubutaka n’amazi, bigize umurage kamere wa Afurika. Mu nzuzi nini ziboneka muri Afurika zituruka mu bice bitandukanye byose by’umugabane w’Afurika; mu majyaruguru, amajyepfo, hagati, uburengerazuba n’uburasirazuba Dore inzuzi ndende muri  Afurika: 1. Uruzi rwa Nili Uruzi rufite uburebure bwa Km 6670 , ni uruzi rwa […]

Amateka y'Ahantu

AMASANGANO YA NYABARONGO NA MUKUNGWA

Amasangano  y’uruzi rwa Nyabarongo n’umugezi wa Mukungwa ni ahantu izi nzuzi zihurira, Nyabarongo iturutse mu Majyepfo  y’u Rwanda na Mukungwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Amasangano ya Nyabarongo na Mukungwa ni ahantu hihariye hahurira uturere dutatu n’ intara eshatu z’u Rwanda aherereye mu Majyepfo y’u Rwanda, Akarere ka Muhanga (Intara y’Amajyepfo), Akarere ka Nyabihu(Intara y’Iburengerazuba) n’Akarere […]

Amateka y'Ahantu

RWANDA: IMIJYI 6 YUNGANIRA KIGALI

Rwanda ni igihugu gifite ubuso bugana na kirometero kare 26 333, ni igihugu gifite umurwa mukuru wa Kigali. Umujyi wa Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda kuva mu 1962, igihugu kikibona ubwigenge. Kuva mu mwaka wa 2006, umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kirometero […]

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.