Month: January 2024

Urugendo

Umwaka mushya, ingendo nyobokamana wakora muri Mutarama

Kuragiza Imana umwaka mushya ni ikintu cy’ingenzi kuri buri muntu aba agomba gushyira muri gahunda mu mwaka mushya. Ni byiza kureba ingendo nyobokamana wakora, ugahura n’abandi ugasenga, ukereka Imana ibyifuzo, ingamba, gahunda by’umwaka mushya. Urugendo rwo Kwa Yezu Nyirimpuhwe (Ruhango) Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi haba urugendo nyobokamana Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. Muri uku […]

Imigani

Umugani Nyanshya na Baba

Nyanshya na Baba Habayeho umugabo n’umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara […]

Imigani

Umugani Impyisi n’Imana

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse ku muganda w’inzu… Ubusa bwaritse ku manga, Uruvu ruravugiriza, Agaca karacuranga, Nyiramusambi isabagirira inanga, Harabaye ntihakabe Harapfuye ntihagapfe Hapfuye imbwa n’imbeba Hasigaye inka n’ingoma Impyisi yari hamwe n’izindi nyamaswa,maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk’uw’izindi.Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha […]

Ubugeni

UMUNYABUGENI NDAYISENGA LÉON

Ndayisenga Léon  uzwi kukabyiniriro (A.K.A) Léon Direct ni umunyabugeni w’umunyarwanda w’imyaka 27 ,ufite impano yo gushushanya.Yavukiye mu Karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba,arangiza amashuri y’isumbuye muri Mécanique mu 2010 I Goma muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. Léon Direct yatangiye gushushanya yiga mu mashuri abanza aho yakundaga gushushanya ku kibaho igihe mwarimu yabaga abimusabye,agashushanya ibinyabuzima […]

Ubugeni

KURAMVURA AMASEKURU

Kuva na kera mu Rwanda habaga hariho abantu bazi gukora, kurema ibikoresho byakenerwaga n’abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umuntu yabaga azwi mu karere atuyemo akaganwa na benshi. Ni umwuga utuga nyirawo kuko umwinjiriza, akabasha kwituga no gutunga umuryango we. Kuramvura biba ari uruhererekane mu muryango, umubyeyi akawusigira umwana we, ni umurage uhererekanwa mu […]

Imigenzo & Imigenzo

INZIRA Y’UMUGANURA

Umuganura uturuka muri Kanama Uturukijwe no kwa Myaka Ari bo bo kwa Musana Bakaza kwaka amasuka Bakabwira umutsobe ubatwara Akaza n’ibwami Umwami akicara ikambere Ari kwa se cyangwa kwa Sekuru Akicara mu kirambi Ku ntebe y’inteko Umutsobe akazana amasuka Akwikiye mu nti z’imyifuzo Y’amaberuka atarakora hasi Ahambiriye mu kirago Maze umutsobe akayahambura Umwami akayenda Akayafatira […]

Insingamigani

Insigamigani: Yariye Karungu

Umugani baca ngo “Yariye Karungu”, bawuvuga iyo babonye umuntu warakaye yarubiye, nibwo bavuga ngo “ni mumubise dore yariye karungu.” Wakomotse kuri Karungu n’umugore we Nyirakamagaza bao mu Rwampara rwa Biryogo (Kigali), ahasaga mu mwaka wa 1700. Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali, akaba umushumba wa rwoma, wahugiye  mu nka gusa. Yabayeho mu gihe […]

Insingamigani

Inkomoko Y’insigamigani “Yigize Syoli”

Uyu mugani Abanyarwanda baca ngo kanaka “Yigize syoli”, bawuca iyo babonye umuntu wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose. Ni bwo bagira bati “kanaka yigize Syoli!” Ngo byakomotse kuri Syoli w’i Nyagahanga ( ahazwi nka Byumba) ahagana mu mwaka wa 1600. Syoli uwo yabyirukiye ku Cyuru ku ngoma ya Mutara Semugeshi, abyiruka akunda guhiga, aba […]

Indashyikirwa

 2011-2018, Abahanzi batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu Rwanda

PGGSS ni irushanwa rwo guteza imbere umuziki mu Rwanda, isosiyete ya Bralirwa ifatanyije na  Mushyoma Joseph washinze EP (East Africa Promoter) bateguraga irushanwa ryo gushakisha umuhanzi ukunzwe mu gihugu buri mwaka. Guma Guma ni irushanwa ryahuzaga abahanzi benshi, kuva muri Gashyantare hakaba ibikorwa byo kuritangiza,  bakazenguruka igihugu bakora ibitaramo maze abaturage bakazatora ukunzwe muri bose. […]

Indashyikirwa

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cya  World Tourism Award 2017

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yahahwe igihembo cya World Tourism Award mu nama mpuzamahanga ya World Travel Market London iba buri mwaka i Londres mu Bwongereza Tariki ya 6 Ugushyingo 2017. Perezida Kagame yahawe iki gihembo kubera gahunda nziza yo guteza imbere ubukerarugendo burambye mu Rwanda, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima; harimo kurengera ibidukikije n’inyamaswa, […]

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.