Imiziririzo: Umuntu n’undi muntu
1. Umuntu azira kurya abyina, kuba ari ugukenya bene nyina 2. Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, akavuga undi adashaka kuvuga, arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa.Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba ari ukumukenya 3. Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza.Naho iyo akozwe atarya,ngo aba avuzwe […]






