1.Akanunga: Agasozi gato, gaturumbutse
2.Amahamba: indirimbo abashumba baririmba bacyuye inka.
3.Amayombo: Inzogera bambika imbwa y’impigi
4.Amazina y’inka: Ibisingizo by’inka y’inyambo iruta izindi mu bwiza imaze kubyara.
5.Aramusenda: Aramwirukana, amwohereza iwabo, baratandukana, aramwanga,..
6.Baramuhinyura: Baramugaya
7.Guhigura: Kugera ku ntego wihaye, kurangiza gukora ibyo wagambiriye , wahigiye.
8.Gukumbuza: Gutuma umuntu yibuka, akifuza kongera kubona ibyo yakundaga.
9. Icyanya: Ahagenewe kuba inyamaswa z’ishyamba, pariki.
10.Ikigembe: Igice cy’icumu cyo hejuru kibwataraye gikozwe mu cyuma, kibanza imbere iyo bariteye inyamaswa cyangwa ababisha ku rugamba.
11.Ingeri: Ibyiciro, amatsinda
12.Izenezene: Ubwirasi, agasuzuguro
13. Igitsure: Indoro ituma uwo uyirebye yikosora.
14.Impundu: Amajwi y’urwunge arimo amarangamutima, avuzwa bn’abategarugori bagaragaza ibyishimo, akenshi na kenshi habaye nk’ibirori.
15.Imizinga: Imitiba y’inzuki
Byavuye mu gitabo cy’umunyeshuri (Umwaka wa 6, amashuri abanza)