Ikibumbano Hand cyo Kurwanya Ruswa (Anti-Corruption Monument ) kireshya na metero 12, cyakozwe n’umunyabugeni w’umunya Iraq Ahmed Al Barani wishyuwe na Leta ya Qatar.
Giherereye mu busitani bwa KCC (Kigali Convention Center) mu Akagari ka Rugando, umurenge wa Kimihurura, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali.
Impamvu yo kugisura
Ikibumbano cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame na Sheikh Tamin Al-Thani (Emir wa Qatar) tariki ya 9 Ukuboza 2019 mu gihe cy’inama ya 4 ya International Anti-Corruption Excellence Awards.
Kureba igisobanuro cya politiki yo kurwanya ruswa ya Leta y’u Rwanda no gukorera mu mucyo.
Kumenya amagambo yanditswe na Emir wa Qatar ashimira abanyarwanda na Perezida wabo.
Kwifotoza
Ibyo wakimenyaho
Kigaragaza ikiganza gifite intoki zirambuye gisobantura ko intoki zera, Oya kugira nabi. Iminyururu 186 isobanura ibihugu bya United Nations Convention Against Corruption.
Ikibumbano cyakozwe mu gihe kingana…..
Ibyo wasura bikegereye
Ubusitani bwa Rond Point ya Kimihurura (Kimihurura RoundPoint Park)
Ingoro ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu
Gusura inyubako ya Convention Center
Kugenda n’Amaguru mu busitani bwa Kigali Centenary Park
Inzu Icuruza ibitabo ya Libraire Ikirezi (1998)
Inyubako y’Ubucuruzi ya KABAC na Kigali Heights.
Uko wagisura
Wasura Ikibumbano Hands ugenda n’amaguru, igare, moto cyangwa imodoka
Nyamirambo -Mu mujyi- Kimihurura
Nyabugogo -Kacyiru- Kimihurura
Kimironko/Remera -Kwa Lando -Kimihurura
Kicukiro – Sonatubes- Rwandex – Kimihurura.