Ikiyaga cya Tanganyika ni ikiyaga giherereye mu Akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika, giherereye mu Majyepfo ya Western Rift Valley, agace karimo ibiyaga byakomotse kwiruka ry’ibirunga.
Kiri mu biyaga bimaze igihe ku isi, binini kandi bifite akamaro ku isi. Ni ikiyaga gikora ku bihugu bine; Burundi, Tanzania, Zambia na RDC.
Ibintu 24 ukwiriye kumenya ku Ikiyaga cya Tanganyika:
1.Ikiyaga cya Tanganyika gifite ubuso bwa Km2 32 9OO
2.Ikiyaga cya Tanganyika gifite uburebure bwa Km 673
3.Ikiyaga cya Tanganyika gifite ubugari bwa m 72.
4.Ikiyaga cya Tanganyika gifite ubujya kuzimu bureshya na m 570
5.Ikiyaga cya Tanganyika kijyamo imigezi ya Rusizi, Malagarasi na Kalambo
6.Ikiyaga cya Tanganyika ni icya kabiri ku isi mu kugira amazi meza mu bugari
7.Ikiyaga cya Tanganyika ni icya kabiri ku isi mu bujya kuzimu.
8.Ikiyaga cya Tanganyika gisohokamo imigezi nka Lukuga na Lualaba
9.Umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Bujumbura mu Burundi uri ku ikiyaga cya Tanganyika.
10.Ikiyaga cya Tanganyika hikora ku mijyi ya Kigoma (Tanzania), Kalemie (RDC), Bujumbura (Burundi) na Mpulungu (Zambie)
11.Ikiyaga cya Tanganyika cyagezweho n’abanyaburayi bwa mbere nka Richard Burton na John Hanning Speke (1858) bageze I Ujiji mu gushaka isoko y’uruzi rwa Nili
12.Mu mwaka wa 1871, Henry Morton Stanley yasanze David Livingstone I Ujiji
13.Ikiyaga cya Tanganyika gifite ibyambu bikomeye I Bujumbura (Burundi), Kalemie (RDC), Mpulungu (Zambia) na Ujiji na Kigoma (Tanzania)
14.Ikiyaga cya Tanganyika cyari gituwe n’aba Bantu baje baturutse ku kibaya cy’uruzi rwa Congo.
15.Ikiyaga cya Tanganyika gifite amoko y’amafi agera kuri 350 harimo nka; Lamprichthys tanganicanus, Limnothrissa miodon,..
16.Ikiyaga cya Tanganyika kiri ku murongo ugabanya ibimera biboneka muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika y’Uburengerazuba harimo ibiti bya Palm biri ku nkengero z’iki kiyaga.
17.Ikiyaga cya Tanganyika gifite ubutaka bweraho ibihigwa n’umuceli n’imbuto.
18.Ikiyaga cya Tanganyika gikorerwamo uburobyi bw’amafi menshi
19.Ikiyaga cya Tanganyika kizwiho kubamo inyamaswa z’inkazi (Crocodile na Hippopotamuses) ndetse n’amoko menshi y’inyoni utasanga ahandi.
20.Ikiyaga cya Tanganyika gifatwa nk’ikiyaga cy’amazi meza.Byatangajwe na Fonds Mondial Pour la Nature (WWF) na The Nature Conservancy (TNC)
21. Ikiyaga cya Tanganyika kigaragara muri filimi Mountains of Moon. Hagaragaramo urugendo abanyaburayi bakoze baza mu akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika hagati mu myaka 1800.
22.Ikiyaga gikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu gihuza.
23.Ikiyaga cya Tanganyika kiri hagati y’imisozi, gukikijwe n’imisozi n’amashyamba.
24. Ikiyaga cya Tanganyika kirimo/ kibaho inyamaswa zirimo gucika ku isi.