Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

Inkuru zo Gusoma

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

Abanditsi

#Gusoma2026, ibitabo 12 abantu bakwiriye gusoma

Ni ibitabo wasoma nibura buri kwezi ugasoma igitabo. Ugendeye kuri buri kwezi wabasha gusoma ibitabo 12

Inkuru z'Ibirori

Abanyafurika bahembwe na Tusk  muri uyu mwaka

Ikigo cya TUSK Conservation Awards  gitanga ibihembo kubantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije, mu

UNESCO 2025, imijyi yashyizwe ku rutonde rwa

Uyu mwaka wa 2025, UNESCO yahisemo imijyi 72 mishya mu mijyi yo ku isi, mu

Unesco yabonye umuyobozi mushya 2025.

Ni mu nama ya 43 ya UNESCO yabaye tariki ya 30 Ukwakira-13 Ugushyingo 2025, mu

Kwita izina 2025, abise izina abana b’ingagi

Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu mwaka wa 2005, ni umuhango ubera mu Kinigi mu

Amafunguro

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • Afurika y’Uburasirazuba: Amafunguro yihariye yo kurya muri buri gihugu
- Amafunguro - Uncategorized

Afurika y’Uburasirazuba: Amafunguro yihariye yo kurya muri buri gihugu

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro meza ateguye neza, amafunguro buri gihugu cyizwiho ko abanyagihugu bacyo bazi kuyategura. Gutembera muri kimwe muri ibi bihugu ni byiza kumenya icyo ukwiriye kurya, icyo ukwiriye gusangiza abandi. Uganda: Luwombo Na Matooke Abagande bazwi nka bantu bakunda kurya igitoki kizwi […]

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro meza ateguye neza, amafunguro buri gihugu cyizwiho ko abanyagihugu bacyo bazi kuyategura.

Gutembera muri kimwe muri ibi bihugu ni byiza kumenya icyo ukwiriye kurya, icyo ukwiriye gusangiza abandi.

Uganda: Luwombo Na Matooke

Abagande bazwi nka bantu bakunda kurya igitoki kizwi nka Matooke, ni igitoke bateka mu buryo bwihariye bakakirisha ubunyobwa. Luwombo n’Umunyigi ni amafunguro ukwiriye kurya watembereye muri iki gihugu. Ntuzibagirwe no kurya Rolex!

Rwanda: Burusheti  (Brochete)

Abanyarwanda bazwiho kugira burusheti nziza mu karere, burusheti y’ihene yokeje neza. Burusheti usanga hazwi ahantu botsa neza kurusha ahandi bigatuma bakunda kujyayo hamwe n’inshuti, abavandimwe n’abashyitsi. Ntuzibagirwe kurya Musokoro!

Burundi: Umukeke

Imana yabahaye ikiyaga cya Tanganyika! Ikintu ukwiriye kumenya kiba I Burundi ni amafi meza amafi yitwa Umukeke. Umukeke uboneka ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura cyane cyane mu nkengero z’ikiyaga cyangwa muri Bar na Restaurant ziri hirya no hino mu mujyi. Ahantu haba hazwi hakunzwe cyane.

Kenya: Sukumawiki na Ugali

Abanyakenya bazwi kuba bakunda ugali na Sukumawiki,ni amafunguro usanga muri Restaurant nyinshi mu mujyi minini ya Kenya. Ni imboga zikunzwe cyane n’abanyakenya barisha ugali. Ntuzibagirwe kurya Nyamacoma!

Tanzania: Pirawu

Abatanzaniya bazwiho kumenya guteka umuceli w’ipirawu, bafite ubuhanga cyane muri aka karere. Nk’igihugu kirimo abasiramu benshi, abarabu n’abahinde benshi, usanga ipirawu yarabaye ifunguro rifatwa na benshi muri Restaurant na Hotel ndetse  no mu miryango. Umuceli wamabara yose, urimo ibirungu bya kwanza! Ntuzibagirwe kurya Capati.

Sudan y’epfo: Nyette itetse mu bunyobwa

Igihugu gishya ku isi! Abanyasudani y’epfo kubera aho igihugu cyabo giherereye mu karere, amoko yabaturage bagituye, ibihugu bihana imbibi harimo n’abarabu. Imboga z’icyatsi  zitwa Nyete ziribwa cyane n’abantu ba Bari, ziba zitetse mu bunyobwa, bikaba isosi itetse,  ukayirisha imyumbati, ibigoli, ibirayi n’amasaka. Ntuzibagirwe kurya na Kisra!

RDC: Soso ya Mwamba

Aba kongomani bazwiho kuba abantu bakunda kurya inyama za moko menshi. Soso ya Mwamba ni isosi y’ubonyobwa n’inyanya, kenshi iba irimo inyama z’inkoko. Ni ifunguro rikunda kuribwa cyane mu gihugu cya RDC iherekejwe na FUFU ( ikoze mu ifu y’imyumbati, igitoki, ibigori,.), Kwanga cyangwa Imizuzu.

Ntuzibagiwe kurya Saka-Saka/Pondu/Sombe

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.