Mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo habarizwa amasomero akomeye mu Rwanda, ni amasomero yakira abantu batandukanye kandi usangamo ibitabo bishya, byihariye, ibitabo bya kera bivuga ku bintu byose.
Amasomero afasha abantu kugira ubumenyi, kubona ahantu ho gusomera, kwandika, amahugurwa, kumurika ibitabo, gukora ubushakashatsi, kwigisha, n’ibindi.
1.Isomero rya Kigali Public Library
Isomero ryafunguwe n’umufasha wa Perezida wa Repuburika Jeanette Kagame mu mwaka wa 2012. Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye mu ndimi zitandukanye ku ngeri z’abantu batandukanye; abana, urubyiruko n’abakuze. Isomero ryubatse neza kandi rifite ahantu ho kwigira, gusoma, gukora ubushakashatsi, kwandika, kumurika ibitabo, ibiganiro n’ibindi.
Rikora Kuwa Mbere-Gatanu: 8am-7pm
Kuwa Gatandatu-Cyumweru: 8am-5pm
Ku muganda: 1pm-5pm
Ryakira abantu bose kandi kurigana ni Ubuntu.
2. Isomero rya American Center Kigali
Ni isomero rikorera muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, riri mu masomero amaze igihe kirekire mu Rwanda. Isomero rifite ibitabo byinshi, byiza kandi bishya mu ndimi zitandukanye. Ni ahantu heza ho kumenyera ibintu byinshi kuri Amerika ndetse no ku bindi bihugu haba politiki, ubukungu,ikoranabuhanga, demokarasi, itangazamakuru, Icyongereza, kwigisha,….
Ritegura ibikorwa (kwerekana Filimi, kwigisha icyongereza, amahugurwa ku itangazamakuru na demokarasi, amakuru ku kwiga muri amerika, ibiganiro byubaka…) aho abarituriye n’abarigana babasha kubyitabira.
Rigira n’ibitabo (E-books) biboneka kuri eterinete(Internet).
Rikora Kuwa Mbere-Kuwa Kane: 9am-4pm
Ryakira abantu bose kandi kurigana ni Ubuntu.
Rifunga ku minsi y’ikiruhuko yo mu Rwanda na Amerika.
3.Isomero ry’Igihugu (Rwanda National Library)
Ni isomero ry’igihugu ryashinzwe mu mwaka 1989, ryakira inyandiko za Leta n’ibitabo byanditswe n’abanyarwanda cyangwa bivuga ku Rwanda. Ni isomero rifasha abantu bari mu bushakashatsi, abantu bashaka gusoma no kwandika,..
Iri somero rifite umwihariko wo kuba hamwe n’Ishyinguranyandiko ry’Igihugu (National Archives).
Ryakira abantu kuva Kuwa Mbere-Kuwa Gatanu mu masaha y’akazi.
Rikorera mu nyubako ya Minubumwe.
4.Isomero rya CEDOREP
Ni isomero ry’abihayimana rya CEDOREP, rizwi nko kuba Abadominikani. Ni isomero ryihariye ry’ubushakashatsi, rifite ibitabo bya kera (ibinyamakuru, ibitabo by’iyobokamana, ibitabo byanditswe n’abihayimana, ..). Riherereye haruguru yo kuri Minagri.
Rikora Kuwa Mbere-Kuwa Gatanu (8am-5pm)
Ryakira abantu bose kandi kurigana ni Ubuntu.










