Ikivuga ibiri bube mu kanya, ibizaba ejo, n’ibizaba mu gihe kiri imbere cyose. Inzagihe ivuga Ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga . Yigabanyamo inzahato n’inzakera.
Inzahato: Ivuga ibiri bube nyuma yo kuvuga, ariko ntubifate undi munsi.
Ingero: Ku gicamunsi uratera umupira
Ibiri bube uyu munsi mu kanya kaza bishobora kandi kuvuga mu ndagihe iyo twongeyeho akajambo karanga igihe.
Ingero: Ndaza mu kanya
Ndaje ube untegereje
Inzakera: Iviga ibizaba ejo hazaza cyangwa mu bihe bizakurikiraho. Irangwa n’ijambo Za.
Ingero: Nzasoma igitabo