Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

Inkuru zo Gusoma

igicumbi Magazine

Abanditsi

#Gusoma2026, ibitabo 12 abantu bakwiriye gusoma

Ni ibitabo wasoma nibura buri kwezi ugasoma igitabo. Ugendeye kuri buri kwezi wabasha gusoma ibitabo 12

Inkuru z'Ibirori

Abanyafurika bahembwe na Tusk  muri uyu mwaka

Ikigo cya TUSK Conservation Awards  gitanga ibihembo kubantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije, mu

UNESCO 2025, imijyi yashyizwe ku rutonde rwa

Uyu mwaka wa 2025, UNESCO yahisemo imijyi 72 mishya mu mijyi yo ku isi, mu

Unesco yabonye umuyobozi mushya 2025.

Ni mu nama ya 43 ya UNESCO yabaye tariki ya 30 Ukwakira-13 Ugushyingo 2025, mu

Kwita izina 2025, abise izina abana b’ingagi

Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu mwaka wa 2005, ni umuhango ubera mu Kinigi mu

Amafunguro

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • INSIGAMIGANI : “Bamushyize igorora”
- Insingamigani

INSIGAMIGANI : “Bamushyize igorora”

Uyu mugani uvugwa kenshi mu Rwanda bawerekeje ku muntu, bakuye mu mage bakamudabagiza; niho bavuga ngo: «Bamushyize igorora!» Wakomotse ku munyagisaka witwaga Rumanzi; ahagana mu mwaka w’i 1700, wusirwa n’umunyanduma witwaga Shabwega bwa Rubunge w’umwenegitoli, ahagana mu mwaka w’i 1800. Ni bo bombi bashyizwe igorora: Rumanzi yashyizwe igorora rya Bishenyi mu Buganza, Shabwega ashyirwa igorora […]

Uyu mugani uvugwa kenshi mu Rwanda bawerekeje ku muntu, bakuye mu mage bakamudabagiza; niho bavuga ngo: «Bamushyize igorora!»

Wakomotse ku munyagisaka witwaga Rumanzi; ahagana mu mwaka w’i 1700, wusirwa n’umunyanduma witwaga Shabwega bwa Rubunge w’umwenegitoli, ahagana mu mwaka w’i 1800. Ni bo bombi bashyizwe igorora: Rumanzi yashyizwe igorora rya Bishenyi mu Buganza, Shabwega ashyirwa igorora rya Buhoro bwa Reramacu mu Nduga.

Bamushyize igorora biri kabiri rero:

Ubwambere, Cyilima Rujugira yarongoye umukobwa w’umunyagisaka witwa Rwesero rwa Muhoza se wabo wa Kimenyi, babyarana Ndabarasa, wabaye umwami w’u Rwanda yitwa Kigeli.

Bukeye Ndabarasa amaze guca akenge, bamwohereza i Gisaka kwa nyirarume Kimenyi ku buryo bw’imitsindo. Ubwo Kimenyi yari afite umunyanzoga we akitwa Rumanzi. Uwo Rumanzi ngo agakunda Ndabarasa cyane akamumenyera inzoga y’agasusuruko n’iya nimugoroba; bituma na Ndabarasa amukunda.

Ndabarasa amaze kuba umusore abwira Kimenyi ko amusaba aho azubaka. Bukeye Kimenyi ajya kumuha imisozi yo kwubakaho, amuha Rundu na Gasetsa. Ndabarasa abwira nyirarume, ati: «Wampaye na hariya haruguru ya Gasetsa!» Abivuga atungayo umuheto. Kimenyi abibonye, abona ko ari imitsindo; abwira Ndabarasa, ati: «Abanyarwanda mugira ubwira; urangaruriza igihugu uruhembe rw’ umuheto?»

Kuva ubwo Kimenyi yanga mwishywa we Ndabarasa, aramusezerera agaruka mu Rwanda. Haciyeho iminsi Ndabarasa yima ingoma y’u Rwanda.Amaze kwima Kimenyi yanga na wa munyanzoga we Rumanzi aramunyaga. Rumanzi amaze kuba umukene bikabije cyane, yigira inama yo gucika ngo aze mu Rwanda; ati: «Uwasanga Ndabarasa ubwo twabanye wenda yazankiza.

Inama amaze kuyinoza aracika asanga Ndabarasa i Mwulire. Ndabarasa amubonye aramuyoberwa; Rumanzi aramwibwira, amubwira n’uko ibye byagenze. Ndabarasa amushyira mu banyanzoga n’abozi aramubashinga ngo bamumenye. Rumanzi yakirwa atyo, bukeye Ndabarasa amugabira umusozi witwa Gorora rya Bishenyi, amuha inka nyinshi. Ageze i Gorora arakira, aratunga aratunganirwa; ubwo Ndabarasa aba amushyize i Gorora.

Naho umukomero wo gushyirwa i Gorora, wabaye ku ngoma ya Gahindiro, atuye i Buhoro bwa Reramacu; yari ahafite inzu araramo, ikitwa Igorora.

Rimwe umugabo witwa Shabwega bwa Rubunge w’umwenegitoli, bene wa bo baramunyaga, aza kubaregera kwa Gahindiro. Amaze kubarega, Gahindiro arabatumira, bahageze baraburana, Shabwega aratsindwa. Amaze gutsindwa, baramucukura,bamuhindura umukene utakirebeka.

Bukeye Shabwega yibuka kujya kuganyira Gahindiro ubukene bwe; yatunguka abanyagihe bakamuheza, ku kagambane ka bene wabo bamukomanyirije.

Umunsi umwe Gahindiro aza ku karubanda; Shabwega yajya kumwegera bakamusunika. Gahindiro arabirabukwa, aramuhamagaza, amubaza icyo ashaka. Shabwega amutekerereza ubukene bwe. Gahindiro agira impuhwe, amushyira mu banyagikari aramubashinga.

Haciyeho iminsi, amushyira mu nzu ye yitwa i Gorora, akajya amusasira. Shabwega akora hasi, yongera kuba Shabwega bwa mbere,ava mu kajamajamo arakira, aradendeza aradabagira, bitewe n’uko Gahindiro amushyize i Gorora. Ushatse kujya kubonana na Gahindiro agahongera Shabwega ngo amusohoze amuhakirwe.

Ni uko uwo mugani wo gushyirwa i Gorora waturutse kuri Rumanzi w’umunyagisaka Ndabarasa yagabiye i Gorora, ari umukene bikamukiza, no kuri Shabwega Gahindiro yashyize mu nzu ye yitwaga Igorara, wamamara utyo wogera u Rwanda; uwo babonye wese avuye mu mage ahembutse, kimwe n’uwo berekeje aho yishyikira, bati: «Bamushyize igorora!»

” Gushyira umuntu igorora = Kumuha umudendezo.”

Imvano : Internet 

UDAHEMUKA Jean de Dieu 

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.